MENYA IBIRANGA IBISEKURUZA 7 BIKIRIHO KURI IYI SI

Uzumva abantu baganira bavuga bati "turi urungano"abandi bati uriya yakanyujijeho mu bihe byacu, bivuze ko buri gisekuruza kigira ibyacyo, kugeza ubu ku isi hakaba hariho ibisekuruza birindwi. Menya ibiranga igisekuruza (generation) cyawe.

Nov 7, 2023 - 10:53
Nov 8, 2023 - 09:00
 1
MENYA IBIRANGA IBISEKURUZA 7 BIKIRIHO KURI IYI SI

Ibi ni byo bisekuruza birindwi twese tubarizwamo ndetse n'imico duhuriraho niba twaravutse mu bihe bimwe:

1.IGISEKURUZA CY’IBIHANGANGE (The Greatest Generation)

Iki gisekuruza kibarizwamo abantu bose bavutse kuva mu mwaka w’ 1901 kugeza mu1924. Banabita kandi igisekuruza cyazimye bitewe n’uko basigaye ari bacye ku isi ndetse abenshi bahitanywe n’intambara zagiye ziba mu isi cyane ko nabo bavutse mu bihe by’intamabara ya mbere y’isi yose.

BIMWE MU BIBARANGA: Aba barangwa no gukunda igihugu, bakunda umurimo ariko kuko batagifite imbaraga zo gukora usanga abakiriho kuri ubu ari bo bashishikariza abandi gukora no gukunda umurimo, babaho ubuzima bwo kwiyitaho, banywa gacye kandi bazi kuzigama, bashyira hamwe kandi ni abanyakuri, baca bugufi, ni inyangamugayo kandi bagira ubumuntu.

 

2. IGISEKURUZA CY’ABACECETSE (The Silent Generation)

Iki gisekuruza kibarizwamo abantu bose bavutse kuva mu mwaka wa 1925 kugeza mu mwaka w’ 1945, banabita abana ba Radiyo (Radio babies) dore ko bavutse mu gihe radiyo yari itangiye gukoreshwa nk’igikoresho cy’imyidagaduro ku isi.

Biswe igisekuru cy’abacecetse kuko bavutse bakanakurira mu bihe by’intambara, ubuhunzi, inzara n’agahinda gakabije ibyatumye bakura bacecetse ngo badateza ibindi byago ku isi nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose.

BIMWE MU BIBARANGA: Ni abantu biganjemo abasigasira umuco, bakunda gukora kandi bitwararika ku mikoreshereze y’amafaranga, barubahana,bazi kwiha intego kandi ni indatsimburwa, bakunda ibintu bya kera kandi bitangira abandi

3. IGISEKURUZA CY’URUSAKU RW’IMPINJA (Baby Boomers)

Iki gisekuruza kibarizwamo abantu bose bavutse kuva mu mwaka w’ 1946 kugeza mu mwaka w’ 1964. Aba bazwiho kuba baravutse nyuma y’intamabara ya kabiri y’isi yosekugeza mu myaka ya za 1960 akaba ari cyo gihe cyabayemo ubwiyongere bukabije bw’abavuka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no mu Bwongereza.

Aba bafatwa nk’abantu babaye ahantu ha nyaho mu gihe cya nyacyo, bivuze ko nta ntambara bahuye nazo ugereranyije n’ibindi bisekuruza, ibinatuma babarizwamo abakire benshi ku isi cyangwa se bitwa igisekuruza cy’abakire.

BIMWE MU BIBARANGA:Bakomera ku ndangagaciro, bakunda umurimo, bariyizera kandi bakunda kwigenga. Bazi guhangana, bita ku byo bakora, bakunda gukorera hamwe kandi bagira ikinyabupfura.

 

4. IGISEKURUZA CY’ABANA BO HAGATI (Gen X)

Iki ni igisekuruza kigizwe n’abantu bose bavutse kuva mu 1965 kugeza mu mwaka w’1980, Ni igisekuruza cyavutsemo abana benshi mu gihe gito nyuma y’igisekuruza cy’urusaku rw’impibnja ari nabyo byatumye hatangira gukoreshwa uburyo bwo kuboneza urubyaro hifashishijwe ibinini bibuza gusama mu isi, nyuma y’uko byemejwe nk’imiti ibuza gusama mu 1960.

Aba bana bavutse mu gihe imiryango yari itangiye kumenya ko umugore n’umugabo bose bagomba gukorera hamwe mu kwinjiriza urugo ibyatumye aba bana barimo benshi bagiye birera kuko ababyeyi babaga bari mu kazi by’umwihariko mu bihugu byateye imbere, aha hari mu gihe ku isi hari hatangiye kubaho za gatanya nyinshi mu bashakanye ndetse ingo z’ababyeyi bibana zari zikomeje kwiyongera.

Iki gisekuruza kandi kizwiho kuba cyarakuriyemo abana bakoresha ikoranabuhanga mu bihugu byateye imbere ndetse bari mu ba mbere barezwe hari za televiziyo mu ngo kuko amashene ya za televiziyo yari atangiye kwiyongera.

Ni igihe kandi ku isi hari ubwiyongere bwa SIDA ibyatumye muri iki gisekuruza ari naho hadutse ikoreshwa ry’udukingirizo. Muri iki gihe amashuri yari atangiye guhenda ndetse ku isi ni bwo hatangiye kwiyongera inguzanyo zihabwa abanyeshuri.

BIMWE MU BIBARANGA: Bakunda kwigenga, bakunda akazi kabaha umwanya wo kwita ku muryango, barikunda , mu bihugu bibamo kwanga abirabura usanga abagira irondaruhu biganje muri iki gisekuruza, ntibakunda kwivanga muri politike, bakunda kwiga kandi bamenya ibintu vuba, bagira ibitekerezo byagutse kandi bakunda kwikorera, bakunda guhanga udushya kandi bazi gufata inshingano, bakunda kugera ku ntsinzi bucece.

5. IGISEKURUZA CY’ABANA B’IKINYAGIHUMBI (Gen Y cg Millenials)

Iki gisekuruza kigizwe n’abantu bavutse kuva mu mwaka wa 1981 kugeza mu mwaka w’1996, biswe abana b’ikinyagihumbi kuko bavutse henda kuzura imyaka 2000 aho iyo babara abana b’ikinyagihumbi babara abavutse kuva mu 1982 kugeza muri 2004 biganjemo abo muri Generation Y na generation Z.

Ni abana bavutse mu gihe cya internet (murandasi) n’ikoreshwa rya telefone ngendanwa by’umwihariko izikoresha ikoranabuhanga (smartphones) mu bihugu byateye imbere.

Iki gisekuruza kirimo abantu bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga no kwifata amafoto cyane ko bavutse mu gihe ikoreshwa rya internet ryatumbagiraga ku isi.

BIMWE MU BIBARANGA: Bazi kmenyera vuba kandi bakunda guhanga udushya aho benshi mu bavutse muri iki gihe biganjemo ba rwiyemezamirimo benshi, biganjemo umubare munini w’abantu bize ndetse n’umubare munini w’abagore n’abakobwa bize amashuri menshi ubarizwa muri iki gisekuruza, biganjemo abakoresha ikoranabuhanga, abakora mu itangazamakuru, mu itumanaho, mu myidagaduro no muri serivise zikoresha ikoranabuhanga.

Bakunda ubuzima bwiza, banga ivangura kandi bubaha uburinganire, ni cyo gisekuruza cyahuye n’ubuzima bugoye mu bijyanye no kubona amafaranga aho biganjemo abakorera macye, abakibana n’ababyeyi kubera amikoro, abahanganye n’ubukode ibituma batitabira ibirori cyane nk’abandi.

Bakunda gukorera hamwe kuruta guhangana cyangwa kwikorana ibituma bakunda gushyira imbere inyungu rusange kuruta iz’umuntu ku giti cye. Bakunda akazi kabaha umwanya kandi bazi kubana.

 

6. IGISEKURUZA CY’ABANA B’IKINYEJANA (Gen Z CG ZOOMERS)

Iki gisekuruza kirimo abana bavutse kuva mu mwaka w’1997 kugeza mu mwaka wa 2012, aba bitwa Zoomers (zumazi) kuko bavutse mu gihe isi yari ikataje mu gukoresha ikoranabuhanga ryo kuvugana imbonankubone hifashishijwe telefone binyuze ku rubuga rwa zoom benshi bakoresha bakora inama n’ibindi.

Ni abana bavutse mu gihe cya Iphone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bihambaye bakura mu myaka itoroshye y’ibyorezo birimo na covid-19.

Nibo bagize umubare munini w’abatuye isi aho bakurikirwa na generation Y mu bwinshi.

Biganjemo ababyeyi bibana cyangwa se abarezwe n’ababyeyi bibana, abana bavuka ku babyeyi bo mu bwoko butandukanye, abarerwa n’abatinganyi ndetse iki gisekuruza ni cyo kiganjjemo abaryamana bahuje igitsina, abakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ababyara bakiri bato.

Ni abana bavutse mu gihe cya digital aho ikoranabuhanga ryateye imbere, ku mbuga nkoranyambaga ni ho babarizwa, mbese ubuzima bwabo ni internet (murandasi) no guhora uri ku murongo wayo (connected).

N’ubwo igisekuruza kibabanziriza nacyo cyaje mu bihe by’ikoranabuhanga , abana bo muri Generation Z bo baje mu gihe cy’ubutubuzi, kubeshya no kureshya abantu ukoresheje iri koranabuhanga aho benshi baba mu buzima bw’ikinyoma

BIMWE MU BIBARANGA: Barangwa n’irungu kubera gutwarwa n’ibikoresho b’ikoranabuhanga usanga igihe kinini bakimara bari bonyine, bakunda impinduka yaba muri sosiyete babamo no muri politiki, bagira amatsiko yo kumenya imico y’ahandi no gutembera i mahanga ibituma bari mu bisekuruza bitagira ivanguraruhu n’ibindi, bakunda kwiga, kubera ukuntu ubuzima buhenze benshi bahembwa macye ndetse bakigira ku nguzanyo ibi bituma batangira kuzigama bakiri bato, iki gisekuruza kandi cyiganjemo abanywa inzoga nyinshi bakiri bato ndetse n’abatwara inda bakiri bato, bakunda kugendana n’ibigezweho kandi benshi muri bo bakoresha urubuga rwa tiktok kuruta urwa instagram rukoreshwa cyane na generation Y, bakunda ikoranabuhanga, bakunda amafaranga no kumva ibintu byinjiza ariko bakanasesagura kuko bakunda kuryoshya, bakunda kwigenga, bazi guhangana, kandi bakunda umuntu ubatega amatwi cyane ndetse bakunda gusakaza ibikorwa byabo bikamenywa na benshi.

 

7. IGISEKURUZA CY’ITANGIRIRO (Gen Alpha)

Iki ni igisekuruza kigizwe n’abantu bavutse kuva muri 2013 kugeza mu 2025, bitwa igisekuruza cy’itangiriro kuko bavutse mu myaka itangira ikinyejana cya 21 ndetse bikaba byitezwe ko ari cyo gisekuruza kizabasha kugera mu kiinyejana cya 22 ni ukuvuga mu mwaka wa 2100 kuzamura.

Biganjemo abana bamenye gukoresha ikoranabuhanga mu myaka yo hasi cyane ku buryo ikoranabuhanga ari ryo buzima bwabo.

Biganjemo abavutse n’abakuriye mu gihe cy’icyorezo cya covid 19, bivuze ko bakuriye mu bukene no mu bihe bw’ubukungu budahagaze neza ku isi, biganjemo abana barezwe n’umubyeyi umwe kubera gatanya ndetse no kuvuka ku babyeyi babyaye bakiri bato. 

BIMWE MU BIRANGA:  Ntabwo bizera buri kimwe babonye kandi ntibakunda gusangira n’abandi imitungo yabo, ni cyo gisekuruza gifite amashuri ahambaye, babana n’abandi ku mbuga nkoranyambaga aho akenshi usanga mu buzima busanzwe nta ncuti bagira babana na bacye, bakunda ibintu binyuze mu mucyo, bakunda guhanga udushya no kuzana impinduka, bakunda kuba bonyine kandi barangwa n’irungu bamarwa n’ibikoresho by’ikoranabuhanga, ntibashamadukira amadini ndetse ntibakunda kuyoborwa n’amategeko.

Ibi ni byo bisekuruza byabayeho kuri iyi si bikiriho kugeza ubu.

Wowe wisanze mu kihe?

=========

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Grace Kageme A professional journalist with a bachelor's degree in journalism from Institut Catholique de Kabgayi ICK. Owner of KAGEME TV YouTube channel. Sub program manager at Isango stars LTD. Radio presenter and Tv news anchor.