Itonde! Mbere yo gukoresha umuti w'amenyo banza ugenzure aya mabara

Benshi bakunze kugura umuti w’amenyo kuko ugura make, cyangwa se kuko inshuti yawe ariwo ikoresha, cyangwa se ugasanga nuko wumvise bawamamaza. Nyamara ku miti y’amenyo haba hariho ibikuburira ku biyigize, ku buryo ushobora kumenya niba uwo muti ari mwiza ku menyo yawe cyangwa ari mubi.

Jul 10, 2025 - 12:23
Jul 12, 2025 - 18:04
 1
Itonde! Mbere yo gukoresha umuti w'amenyo banza ugenzure aya mabara

Mbere yo kugura umuti w’amenyo iyo benshi bakunze kwita ‘Colgate’ gusa imiti y’amenyo yose si Colgate, niwitegereza hasi uzasangaho ibara ry’icyatsi, ubururu, umutuku cyangwa umukara. Ayo mabara uko ari ane aba asobanuye kinini kuri uwo muti w’amenyo ugiye kugura, ariko benshi ntibabyitaho.

Twifashishije urubuga rwa Colgate.com reka turebe hamwe icyo ayo mabara aba asobanuye.

Nubona umuti w’amenyo ugasanga akabara kari aho hasi ni icyatsi, uzamenye ko uwo muti w’amenyo ukozwe mu bimera n’ibintu by’umwimerere ijana ku ijana. Uyu niwo muti mwiza cyane ku menyo y’umunyu n’ubuzima bwo mu kanwa muri rusange.

Nubona ku muti w’amenyo akabara kariho hasi ari ubururu, biba bisobanuye ko uwo muti w’amenyo ukozwe mu bintu by’umwimerere ariko hongewemo umuti. Iyi miti ishyirwamo kugira ngo ubashe guhangana n’indwara zitandukanye zo mu kanwa.

Mu gihe uzabona umuti w’amenyo akabara kariho hasi ari umutuku, biba bivuze ko ukozwe mu bintu by’umwimerere ariko byongewemo ‘chemicals’. Ibi biraza kugorana kubisobanura mu kinyarwanda, ariko muri make wavuga ko umuti ukozwe mu bintu by’umwimerere byongewemo ibindi bintu bishobora no kuguteza ibibazo.

Mu gihe noneho uzasanga umuti w’amenyo akabara kariho ari umukara, uzamenye ko nta kintu cy’umwimerere na kimwe kiri mu biwugize ahubwo byose ari za ‘chemicals' twagarutseho haruguru. Niyo mpamvu uzasanga iyi miti y’amenyo iriho aka kabara k’umukara igura amafaranga make cyane ugereranyije n’iyindi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow