Urutonde rw'ibihugu bihanisha igihano cy'urupfu ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge
Ku isi buri gihugu usanga kigira amategeko kigenderaho ndetse n’ibihano bigiye bitandukanye bitewe n’uburemere bw’icyaha umuntu yagiye akora. Ese wari uzi ko burya n’ubwo ibiyobyabwenge bikoreshwa mu bihugu byinshi ariko hari ibihanisha ababikoresha igihano cy’urupfu?
Usanga mu bihugu byinshi by’I Burayi gukoresha ibiyobyabwenge bifatwa nk’uburenganzira bw’umuntu ndetse nta n’itegeko ribihanira, gusa ni byiza ko umenya bimwe mu bihugu bitemera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kugira ngo hato utazajyayo ukabikoresha ukisanga ukatiwe urwo gupfa mu buryo utari uzi.
1. China
Niba ukurikira amakuru yo mu Bushinwa bizakugora kubona umuturage waho ukoresha ibiyobyabwenge. Iyo hagize ubifatanwa ashobora guhanwa by’intangarugero cyangwa se agasabirwa igihano cy’urupfu bitewe n’ingano n’ubwoko bw’ibyo yafatanywe.
2. Vietnam
Muri iki gihugu cyane cyane barwanya ikiyobyabwenge cyizwi nka ‘Heroin.’ Iyo bagufatanye ibiyobyabwenge bihagaze agaciro k’ama-pound 1.3, ni ukuvuga asaga 2000 by’amafaranga y'u Rwanda uhita uhanishwa gupfa.
3. Iran
Itegeko mpanabyaha rya Islam rigena ko uwafashwe inshuro eshatu yanyweye ibisindisha (Ibisembuye) ahanishwa gukubitwa ibiboko 80, yafatwa ku nshuro ya kane agahita akatirwa urwo gupfa.
4. Saudi Arabia
Gucuruza ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose muri iki gihugu ni icyaha gishobora kukuganisha ku rupfu. Kubigura no kubinywa birabujijwe kuko ibi byo bihanishwa gufungwa igihe kirekire, gukubitwa mu ruhame cyangwa se ukicwa.
5. Singapole
Gufatanwa byibura akantu gako kakugaragaza nk’umuntu ukoresha ibiyobyabwenge, uhita ufatwa nk’umucuruzi wabyo ndetse bikuganisha ku gihano cy’urupfu.
6. Philippines
Muri Philippines kandi naho gucuruza ibiyobyabwenge bihanishwa igihano cy’urupfu, mugihe umuntu afashwe abinywa inshuro zirenze eshatu, atangira gukurikiranywaho guteza akajagari ndetse bishobora no gutuma na we akatirwa urwo gupfa.
7. Malaysia
Iki gihugu giherereye ku mugabane wa Asia, itegeko ryacyo rivuga ko umucuruzi w’ibiyobyabwenge wafashwe agahamwa n’icyo cyaha ashobora guhanishwa igihano cy’urupfu. Gufatwa utwaye ikinyabiziga wanyweye ibiyobyabwenge nabyo bishobora gutuma ukatirwa igifungo cy’igihe kirekire.
What's Your Reaction?










