IBANGA RY’UBUZIMA: Impamvu kudacika intege ari Intwaro yo gutsinda
Mu buzima, abantu benshi bakunda kuvuga ngo "inzozi zanjye zarapfuye", ariko wakitegereza neza ugasanga atari inzozi zapfuye, ahubwo ari icyizere cy’abantu cyacitse. Inzozi ntizigira umutima wo gucika intege, ntizigira ubwoba, ntizigira umunaniro ibyo byose biba mu muntu uzitwaye.
Iyo umuntu ahuye n’imbogamizi, gutsindwa cyangwa gutinda kugera ku byo yifuzaga, atangira kwibwira ko inzozi ze zitagishoboka. Ariko ukuri ni uko inzozi zikomeza kuba aho ziri, zitegereje gusa umuntu uzifata nk’igihamya cy’ejo hazaza he.
Isi yuzuye abantu batigeze bananirwa bafite n’ubushobozi, ahubwo bananiwe n’ukwemera ko bishoboka. Gukomeza inzozi si uguhora wishimye, ni uguhitamo gukomeza n’iyo bitoroshye. Iyo umuntu aretse inzozi ze, ntaba ataye igitekerezo gusa, aba ataye n’amahirwe yo kuba uwo yagombaga kuba.
1. Inzozi ntizigira imyaka yo gupfa; zipfa ari uko umutima uzitwaye urambiwe.
2. Iyo umuntu aretse inzozi ze, aba apfukiriye ejo hazaza he n’amaboko ye.
3. Inzozi ziraramba kurusha ubwoba; ikibazo si uko zidakunda, ni uko abantu bacika intege.
4. Uwemera inzozi ze, n’iyo yazitindaho, azigeraho; uzireka azibura burundu.
5. Nta nzozi zananiranye; hari gusa abantu bahitamo kudakomeza urugendo.
6. Inzozi ni nk’umuriro: zizima iyo utazitaho, zikaka iyo uzigumyeho.
Bityo rero, mbere yo kuvuga ko inzozi zapfuye, banza wibaze uti: Ese ni zo zapfuye koko, cyangwa ni njye waziretse? Inzozi ziracyahari, zigutegereje nk’uko wari wazisize.
Igihe cyose ugihumeka, igihe cyose ugifite ubushake bwo kongera kugerageza, inzozi zawe ziracyafite amahirwe.
Ntugapfe ukiri muzima, ntukice inzozi utarazigerageza. Fata icyemezo uyu munsi: komeza urugendo, kuko inzozi zitajya zipfa, hapfa gusa abazireka.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










