Ibishobora kuba intandaro yo kwiyumvamo ibimenyetso by’imihango mu gihe kitari icyayo

Inzobere mu kuvura indwara z’abagore zigaragaza ko udakwiye kubifata nk’ibisanzwe mu gihe wiyumvamo ibimenyetso byo kujya mu mihango birimo nko kubabara mu nda yo hasi no kwibonaho amaraso kandi utari mu gihe cyo kuyijyamo, bagaragaza ko bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye zirimo n’uburwayi.

Aug 9, 2023 - 15:05
Sep 15, 2023 - 12:28
 0
Ibishobora kuba intandaro yo kwiyumvamo ibimenyetso by’imihango mu gihe kitari icyayo

Inzobere mu kuvura indwara zibasira imyanya y’ibanga y’abagore akanamenya ibindi bibazo by’ubuzima bwabo bw’imyororokere, Dr. Sheryl A. Ross, yavuze ko n’uburyo abagore n’abakobwa bakoramo mibonano mpuzabitsina biri mu bishobora kubatera kubabara mu kiziba cy’inda, agira inama buri wese ko amenya uburyo bwiza ayikoramo ntibumuteze ibibazo.

Aha yatanze urugero rw’abakora imibonano mpuzabititsina muri ‘positions’ zitandukanye bashaka kunezeza abo bari kuyikorana, yemeza ko bigira ingaruka mbi ku bagore n’abakobwa kuko hari abo biteza kwangirika mu kiziba cy’inda bikabatera uburibwe bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa na nyuma yayo.

Ati ‘‘Uburyo bumwe na bumwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina ntibuhira buri wese, ni ibisanzwe ko umuntu ababara mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bitewe n’uburyo yakozwemo.’’

Naho inzobere mu kuvura indwara z’abagore, Dr. Kiarra King wo muri Leta ya Illinois imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umwe umwe mu bavuze ko kubabara mu nda yo hasi utari mu mihango cyangwa ngo ube ugiye kuyijyamo bishobora guterwa no kutaringanira kw’imisemburo mu mubiri, infections zo mu nkari, umuhangayiko, gutwita ndetse n’ibindi.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Ishami ryita ku bana n’abagore ndetse no kuvura indwara z’abagore mu Bitaro bya New York-Presbyterian Lower Manhattan, Dr. Julia Cron, yavuze ko no gutwita ukiri muto byakugiraho ingaruka zo kujya wumva ubabara mu nda yo hasi nk’ugiye kujya mu mihango atari ko biri.

Dr. Cron kandi yanakomoje ku bagore n’abakobwa bibonaho ibimenyetso byo kujya mu mihango birimo kubabara mu nda yo hasi ndetse bari mu gihe cyo kuyijyamo koko ariko ikanga kuza, avuga ko bishobora guterwa n’impamvu zirimo ubwoko bw’imiti runaka bari kunywa.

Ati ‘‘Impamvu nyamukuru, bishobora guterwa n’ibinini byo gutuma badasama. Ni ibintu bisanzwe ko abantu bari kunywa ibinini bibarinda gusama batajya mu mihango.’’

Mu byagaragajwe n’izi nzobere kandi harimo kuba umugore wasamiye inda inyuma ya nyababyeyi ashobora kujya yibasirwa no kubabara mu kiziba cy’inda ndetse no kubona amaraso mu myanya ye y’ibanga kwa hato na hato, bikaza nk’aho ari mu mihango kandi atari mu gihe cyayo.

Uwibonaho icyo kibazo agirwa inama yo kwivuza hakiri kare kuko atinze bishobora kumugiraho ingaruka mbi zirimo kwangirika kwa nyababyeyi kwamutera kujya ava kenshi bikamwangiriza ubuzima.

Kuvira ku nda ndetse ikaba yanavamo na byo byashyizwe ku rutonde rw’ibyatera umugore kugira uburibwe bwo mu nda yo hasi no kuva amaraso nk’uri mu mihango kandi atayirimo, ukaba wabyibonaho utari usanzwe ubizi ko utwite bikagutera ubwoba, ibituma ari ngombwa ko ujya kwa muganga bakamenya impamvu ibitera.

Ni mu gihe abagore n’abakobwa bafite uburwayi butuma bagorwa no kwihagarika ‘Interstitial Cystitis’, indwara zibatera kutiherera neza zirimo impatwe n’impiswi ndetse no kurwara ibibyimba muri nyababyeyi, zishobora kuba intandaro yo kubatera kubabara mu kiziba cy’inda nk’abagiye kujya mu mihango kandi atari ko biri.

Inzobere mu kuvura indwara z’abagore zigaragaza ko hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa agira uburibwe mu nda yo hasi atari mu gihe cyo kujya mu mihango, aho bishobora guterwa no guhindagurika kw’ibilo by’umubiri we (byiyongereye cyane cyangwa bikagabanuka cyane) bigatuma umubiri utaringaniza imisemburo, kugira izindi ndwara zibasira imyamya ndangagitsina ndetse n’ibindi.

Uramutse ufite icyo kibazo ugirwa inama yo kugana abaganga hakamenyekana ikibitera ukavurwa kare, ku buryo butakugiraho ingaruka mbi kandi z’igihe kirekire.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow