Ubushashatsi buri kubihamya ku kigero cya 86%: Umushakashatsi Kurzweil yavuze ko umuntu uzageza mu mwaka wa 2030 azabaho iteka
Icyamamare mu bushakashatsi, Ray Kurzweil yavuze ko yakoze ubucumbuzi agasanga abantu bazafashwa n'ubwenge buhangano bitume baramba nk' uko Abanyarwanda bavuga bati:"Kabeho iteka."
Ni ibikubiye mu bushashatsi yanditse mu gitabo "The Singularity Is Near" ahamya ko ikiremwamuntu kizakomeza kubaho bigizwemo uruhare n'ubwenge bw' ubukorano bukomeje gufata indi ntera ku Isi.
Avuga ko inganda zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ziri guteza imbere ubwenge bw' ubukorano bahanga n'amarobo n'utwuma dufasha abantu kugera ku bwenge buhambaye.
Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2029, ubwo bwenge buzaba bugeze ku kigero gihambaye, bufite ubushobozi burenze ubw’ubwonko bw’umuntu muzima ukiri muto.
Nyuma y'uwo mwaka tuzatangira guhuzwa n'ubwonko bwa muntu bujye bumufasha gutekereza cyane binafashe umuntu kudasaza, ngo bizagera mu mwaka wa 2045 byarabaye ibisanzwe abantu benshi bagendana utwo twuma ndetse batemba itoto.
Ray Kurzweil yongeyeho ko ubushakashatsi yakoze bwamuhamirije ko ibyo bizakorwa ku kigero cya 86%.
Hari abantu bafite impungenge ko ubwenge bw' ubukorano buzarusha imbaraga ikiremwamuntu, gusa si ko Kurzweil abibona kuko buhuzwa na siyansi bugakora umuti ukiza indwara zabaye karande ku kiremwamuntu.
Abona abantu bakomeje kubuha umwanya bwatuma hakurwaho indwara zifatwa nk' izidakira ku bantu kuko we abwemera ko bushoboye.
What's Your Reaction?










