Minisitiri w'Ubuzima yasabye abantu kwirinda amafunguro atunganyirizwa mu nganda

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, arasaba abantu kwimenyereza kurya amafunguro y'umwimerere aho kwimenyereza atunganyirizwa mu nganda kuko aba yahinduriwe umwimerere.

Dec 11, 2025 - 13:24
Dec 11, 2025 - 13:29
 0
Minisitiri w'Ubuzima yasabye abantu kwirinda amafunguro atunganyirizwa mu nganda

Dr Sabin Nsanzimana agaragaza ko amafunguro atunganirijwe mu nganda ari ikibazo ku buzima bw'umuntu aho ashobora kumukururira uburwayi burimo kanseri, indwara y'umutima, ndetse n'ihungabana.

Mu butumwa bwe yanditse ati "Ibyo kurya/kunywa byahinduriwe umwimerere mu nganda byongerwamo ibinyabutabire, umunyu, isukari, amavuta, imisemburo…Bifite ingaruka mbi ku buzima nk’uko bigaragara mu raporo The Lancet. 

"INAMA: kumenya ibiribwa/ibinyobwa bibi ku buzima, guhitamo ibyiza, kugenzura ibiryo byo mu nganda."

Minisitiri Sabin atanze ubu butumwa, mu gihe ku Isi hose nk'uko raporo nyinshi zibyerekana, abantu benshi bitewe no guhora bahugiye ku mirimo bakabura umwanya, basigaye bahita gufata amafunguro yatunganyirijwe mu nganda kuko yoroshye kuboneka.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com