Yasogongeye ku rupfu azira gukoresha imiti igabanya ibiro

Umugore ukomoka mu gihugu cya Nigeria habuze gato ngo yitabe Imana nyuma y’iminsi micye akoze ubukwe ubwo yageragezaga gukoresha imiti igabanya ibiro yabonye bamamaza ku mbuga nkoranyambaga ikamugwa nabi.

Apr 16, 2024 - 14:38
Apr 16, 2024 - 14:47
 0
Yasogongeye ku rupfu azira gukoresha imiti igabanya ibiro

Uyu mugore witwa Shannon Flannery wari umaze iminsi micye akoze ubukwe, washakaga kugira ikimero cyiza, avuga ko yabonye amashusho ku mbuga nkoranyambaga y’umuntu wamamazaga imiti avuga ko ifite ibanga ryo kugabanya ibiro mu minsi micye umuntu agasigarana ingano yifuza.

Uyu mugore ntiyigeze atinzamo kuko yahise yihutira kugura iyo miti ajya kuyikoresha. Akimara kwitera urushinge rwa mbere ku nda yumvise atazi uko abaye gusa ntiyabitindaho ahita yitera urwa kabiri. Akimara kurwitera yatangiye kuruka ndetse atangira kwihagarika amaraso.

Shannon yaje kugezwa kwa muganga mu buryo bugoranye bitewe nuko yatinze kubivuga kuko yumvaga ko ari iby’akanya gato. Umuganga yamubwiye ko iyo yongera kwitera urushinge rumwe gusa yari guhita yitaba Imana.

Yagize ati “Narutse iminsi ine, nihagarikaga amaraso igihe cyose. Nyuma y’icyumweru nibwo mama yambwiye ko ngomba kujya kwa muganga. Ubu ndumva nishimye kuba ndi muzima.”

Shannon agira inama abagore bifuza kugabanya ibiro ko bakwirinda  gushaka inzira za bugufi ahubwo ko babikora mu buryo bukwiye bakora imyitozo ngororamubiri bakarya n’indyo yuzuye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow