Bishobora gutera Kanseri! Inama inzobere zigira abacuruzi zo kugirira isuku ibicuruzwa
Nyuma yuko Igisubizo.com ibonye ko hari abacuruzi batagirira isuku ibicuruzwa byabo ndetse naho bacururiza, yabajije inzobere ingaruka zishobora kubivamo, zivuga ko bishobora no gutera kanseri.
Inzobere mu by’ibiribwa zigira inama abacuruzi kujya bagirira isuku ibicuruzwa byabo n'aho bakorera, birinda kubikorakora batabanje gusukura intoki kuko bishobora gutera indwara zitandukanye zikomoka ku mwanda. Ni mu gihe hari bamwe mu baturage bavuga ko hari abacuruzi batajya bita ku isuku y’ibicuruzwa.
Hakizimana yagize ati:”Ni byo hari boutique njya mbonamo umwanda, ugasanga ibicuruzwa biteretse hasi ku buryo n’ivumbi ritumukiramo. Hari igihe ugura umuceri cyangwa se ifu y’ubugari ukayitunganya wajya kurya ukumva harimo amabuye! Umuntu ugasanga arwaye impiswi atazi icyabiteye!”
Mukundwa Josiane yunze mu rya Hakizimana avuga ko mu gace k’iwabo ajya akunda kubona abacuruzi bamara igihe badakora isuku muri boutique.
Ati:”Ibyumba bicururizwamo (boutiques) bidakorwamo isuku ni byinshi, ugasanga kandi umucuruzi ntacyo bimubwiye, akava mu mufuka umwe wa kawunga, ukabona agiye gutanga n’inyanya, akagaruka ntakarabe, agakomeza akora mu bindi ubona ko aba arimo ahererekanya indwara. Na we iyo umuhaye icyo kurya ahita akirya ntakubanza ngo akore isuku.”
Uwitwa Uwiringiyimana yabwiye Igisubizo.com ko aho ahahira ajya akunda kubona abacuruzi batereka hamwe ibiribwa n’ibindi bishobora kubyanduza nk’amakara.
Yagize ati:”Hari abafata kawunga bakayitereka hamwe n’amakara ukabona ko amakara ashobora kwanduza iyo kawunga. Inama nabagira ni ukwisubiraho bakajya babitandukanya.”
Bamwe mu bacuruzi barimo Nyirahabimana Antoinette na Sekanabo Jacques bahamya ko icyo kibazo gihari, bakavuga ko giterwa ahanini n’ubushobozi buke no kutita ku isuku, abandi bakavuga ko giterwa no gukorera ahantu hato bigatuma bavangavanga ibicuruzwa bitandukanye.
Nyirahabimana yagize ati:”Ibyo bibaho! Nk’ubu mfite akabanza gato kandi nkakenera kugashyiramo ibintu byinshi bizatuma nishyura umusoro, byanze bikunze nzabivangavanga.”
Mugenzi we witwa Sekanabo yavuze ko usanga rimwe na rimwe batakoze isuku kubera umwanya muto baba bafite.
Ati:”Hari igihe gishira tudakora isuku kubera kubura umwanya wo kuwukora, ni ho usanga ivumbi ryuzuye ku nkuta rikaba ryajya no mu bicuruzwa.”
“Ikindi kandi dukunda kugongwa n’ubushobozi buke bwo kubasha gukora isuku aho ducururiza (boutiques), umuntu aba yihugiraho ashaka amafaranga kugira ngo abone ayo kwishyura inzu no gutunga umuryango.”
Umuyobozi w’urugaga rw’Inzobere mu mirire mu Rwanda, Kamanzi Private agira inama abacuruzi kwirinda gukorakora mu bicuruzwa bitandukanye nta suku kuko bishobora gutera indwara zitandukanye zirimo na kanseri, akabakangurira kugira isuku.
Yagize ati:”Usanga umucuruzi agiye gupimira undi ibirayi, yarangiza akamupimira ifu, agatanga inyanya nyuma agapima amakara, ibyo ni ugukwirakwiza indwara.”
“Ibyanduza ibyo kurya birimo ibintu 3: icya 1; hari ibibyanduza bigaragara, urugero nk’umukungugu, utuma n’ibindi, icya 2; ibibyanduza by’ubunyabutabire, hano ashobora kuva mu nyanya agahita apimira umuntu ifu, urumva ko afashe umuti w’inyanya akawushyira mu ifu, imwe mu ndwara aho ashobora gutera umukiriya ni kanseri.”
“Icya 3; ni ibintu byanduza indwara biva mu dukoko duto tudashobora kuba twaboneshwa amaso, utu dushobora gutera indwara z’umwanda urugero nk’impiswi.”
Kamanzi yashimangiye ko abacuruzi bagomba gukora isuku aho bakorera bakita no ku buryo batondeka ibicuruzwa byabo, bakamenya ko isuku y’ibiribwa ari ikintu cy’ingenzi.
Inzego z'ubuzima ni kenshi zivuga ko indwara nyinshi zigaragara ku bagana amavuriro ziganjemo izikomoka ku mwanda kandi zishobora kwirindwa bagize isuku muri byose.
Hari abatita ku muceri n'ibishyimbo bakabivanga n'ibindi bintu
Ibicuruzwa birimo n'umuceri byegerezwa ibishobora kubyanduza
Ibicuruzwa biregeranye cyane ku buryo iyo umucuruzi amaze gutanga igicuruzwa kimwe ashobora kujya mu kindi akacyanduza
Bimwe mu bicuruzwa biterekwa ahashobora gutuma bijyamo ivumbi
What's Your Reaction?










