IBINTU BYAGUFASHA KUGIRA INZARA Z’UMWERU

Niba ushaka gukesha inzara zawe zikaba umweru kandi zigakomera, ubu ni uburyo butanu wakoresha ukagira inzara zisa neza zaba izo ku ntoki cyangwa ku mano

Dec 7, 2023 - 15:24
Dec 19, 2023 - 13:52
 0
IBINTU BYAGUFASHA KUGIRA INZARA Z’UMWERU
  • 1.       KORESHA INDIMU

Mu gukoresha indimu ushobora gufata igisate cy’indimu ukagenda ukuba ku nzara ukabirekeraho cyangwa se ugakamura umutobe w’indimu ukinikamo inzara zawe indimu ikakumaraho iminota igera kuri 15 mbere yo gukaraba.

Ibi bifasha mu kuzikesha no gukuraho amabara yijimye cyangwa gutuma izari zitangiye kuba umuhondo zongera gucya.

 

  • 2.       KORESHA BICARBONATE

Ufata umunyu wa bicarbonate ukawusiga ku nzara ukoresheje uburosho butose ukabirekeraho iminota 30 gakaraba amazi ashyushye n’isabune.

Ushobora kandi kuvanga umutobe w’indimu na bicarbonate ukabikuba ku nzara ukoresheje uburoso nk’uko woza amenyo na byo ukabirekeraho iminota itari munsi ya 15 ukabona gukaraba n’isabune n’amazi ashyushye. Ibi bikora kurusha indimu yonyine cyangwa Bicarbonate yonyine.

Ushobora no gukoresha amatasi 2 y’amazi ashyushye, ugashyiramo utuyiko 6 twa bicarbonate, ugakamuriramo n’indimu nini ukinikamo inzara zawe mu minota 15.

 

  • 3.       UMUTI W’AMENYO

Ushobora gukoresha umuti ukesha amenyo ukawusiga ku nzara ukawurekeraho iminota 10, ubundi ugakubishaho uburoso mu minota 2 ukabona kubikaraba. Ubikora byibura 2 mu cyumweru kugirango ubone impinduka vuba.

 

  • 4.       VINAIGRE

Iyi vinaigre y’umweru dukoresha dukora salade nayo yagufasha gukesha inzara.

Urazifata ukazitumbika muri vinaigre mu gihe cy’iminota 15

Ushobora no gufata ikiyiko cya vinaigre ukabivanga n’ibiyiko 2 by’amazi ashyushye ukongeramo ikiyiko cy’umunyu ukabisiga ku nzara bikamaraho iminota 15, bituma zikomera zikanarushaho gucya

 

  • 5.       EAU OXYGENEE/ PEROXYDE D’HYDROGENE

Aya mazi agurwa muri pharmacy, azwiho gukesha ibintu bitandukanye birimo n’amenyo ndetse n’inzara.

Mu gukesha inzara urabanza ukazitumbika mu mazi ashyushye mu gihe cy’iminota 10, ubundi ugafata ipamba ugakoza muri aya mazi ya Oxygene ukabimazaho iminota 10

Ushobora no gutumbika inzara zawe muri aya mazi avanzemo utuzi dukeya ariko nturenze iminota 2.

Aya mazi akoreshwa incuro nkeya kuko uyakoresheje kenshi yakwangiza.

Ubu nibwo buryo butanu wakoresha ukesha inzara, uretse ko ataribwo gusa bubikora kuko uzumva hari aho bakubwira ko wazisiga amavuta ya elayo, umunyu se, cyangwa ugasigaho ibitunguru n'ibindi...

Hari n'abazakubwira gusigaho vernis z'ibara ricyeye kuko izijimye zirushaho kuzigira umukara, gusa vernis ntizituma ziba umweru ku buryo buhoraho.

NB: UGOMBA GUKORESHA UBURYO BUMWE WAMARA UKWEZI NTA MPINDUKA UKABONA GUHINDURA UGAFATA UBUNDI.

MU GIHE UFITE UDUSEBE KU NTOKI UZOCYERWA NUKORESHA UBU BURYO BWOSE TWAVUZE.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Grace Kageme A professional journalist with a bachelor's degree in journalism from Institut Catholique de Kabgayi ICK. Owner of KAGEME TV YouTube channel. Sub program manager at Isango stars LTD. Radio presenter and Tv news anchor.