Niba udafite izi ncuti ubuzima bwawe bwo mu mutwe buri mu kaga

Izi ncuti 6 zonyine zirahagije ngo uryoherwe n'ubuzima, utere imbere kandi ubungabunge ubuzima bwawe bwo mu mutwe

Oct 9, 2023 - 09:48
Oct 10, 2023 - 14:27
 0
Niba udafite izi ncuti ubuzima bwawe bwo mu mutwe buri mu kaga

Kugira incuti ni kimwe mu bintu bituma ubuzima bwa muntu bugenda neza, umuntu akabaho yishimye ndetse bikamufasha gusigasira ubuzima bwo mu mutwe.

Incuti zidufasha kunyura muri buri kiciro cy’ubuzima, iyo wishimye ukenera abo mwishimana, wababara ugakenera abakuba hafi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere mu buzima bwo mu mutwe bugaragaza ko umuntu ugira incuti cyangwa akaba afite abantu b’inkoramutima mu buzima bwe, abaho ubuzima bw’umunezero ndetse ntiyibasirwe n’indwara z’agahinda gakabije nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyita ku buzima bwo mu mutwe muri Amerika (the American psychiatric association) muri 2020, aho muri ubu bushakashatsi iki kigo kinemeza ko kugira incuti bigabanya ibyago byo kwicwa n’indwara zidakira.

KUGIRANGO UBUNGABUNGE UBUZIMA BWO MU MUTWE IZI NI ZO NCUTI 6 UKENEYE:

1.  INCUTI YIGIHE KIREKIRE CYANGWA MUMARANYE IGIHE/ (Ami de longue date/ Longtime friend)

Iyi ncuti uzayisanga mu ncuti zo mu bwana, mu bo mwiganye cg abo mwabanye mu buto bwawe.

Ni wa muntu mufitanye amateka, wa muntu ukwibutsa ubwana bwawe ndetse mufitanye inzibutso nyinshi, iyo uri kumwe na we akwibutsa ibihe byiza bya kera, agutembereza mu bihe byahise mugaseka ibyo mwaciyemo, mukibukiranya amateka yanyu.

Iyi ncuti akenshi usanga mudakunda kubonana ariko ntibibabuza kuba mufitanye igihango gikomeye kitabasha guhindurwa nibihe. Iyi ncuti ni ingenzi mu buzima bwawe kuko ni umwe mu bantu bakuzi neza ndetse akenshi usanga unamufata nkumuvandimwe wawe bitewe nuko muba mwarakuranye kandi mumaranye imyaka myinshi.

Niba ufite incuti nkiyi ufite umutungo ukomeye mu buzima ukwibutsa ko wanyuze muri byinshi kandi ko utari wenyine.

2. INCUTI Y’INDAHEMUKA  CYANGWA Y’UMWIZERWA (ami fidele/ Faithfull friend )

Ntakintu kiryoha nko kumva ko ufite umuntu wo kwishingikirizaho, wa muntu ukuba hafi mu bihe ibyo ari byo byose.

Iyo ugize ikibazo uko cyaba kimeze kose, biba bihagije gufata telephone yawe ugahamagara gusa ubundi agahita akugeraho.

Iyi ncuti iteka iba ihari ku bwawe, iyo uri kumwe nayo wumva utuje ndetse ukumva ukunzwe, iyi ncuti ikora ku marangamutima yacu cyane ku buryo umuntu wese ugira umutima woroshye akeneye incuti nk’iyi.

Niba ufite incuti nk’iyi iguhumuriza, ikuba hafi menya ko nta bihe utacamo mu gihe uri kumwe nayo. Uri umunyamugisha.

3. INCUTI IGUTERA UMUHATE (ami inspirant/ Inspiring friend)

Iyi ni ya ncuti ihora igushishikariza kurenga aho uri, gushirika ubwoba no gukora ibirenze.

Iyi ncuti iyo muri kumwe wumva ntacyakunanira bitewe nuko igutera umuhate no mu gihe wowe nta kizere cyo gukomeza ufite.

Iyi ncuti iguhata ibibazo mu gihe gikwiye kandi ntitinya kukubwiza ukuri uko kwaba kumeze kose, gusa icyo iba igamije si ukuguca intege ahubwo ni ukukwereka ukuri kubuzima kugirango ukanguke, utinyuke ukore cyangwa se umenye ko ibyo wibwira ko byoroshye atari ko bimeze, bityo uve mu mikino uhangane nubuzima.

Iyi ncuti igutera umurava wo gukomeza, ntigucira urubanza ahubwo niyo wabyangije igufasha gushaka igisubizo vuba.

Niba ufite incuti nkiyi ihora yiteguye kugushyigikira ngo utere imbere menya ko inzozi zawe zose wazigeraho mu gihe ikuri hafi.

Ufite inkingi ya mwamba izagufasha gutera imbere.

4. INCUTI Y’INKORAMUTIMA (ami intime/ Intimate friend)

Iyi ni yo ncuti utekerezaho iyo wumva uremerewe ku mutima, ni we muganira ukumva uraruhutse.

Azi byinshi ku buzima bwawe ndetse n’amwe mu mabanga yawe usanga ari we uyabitse.

Ni wa muntu byoroshye kwisangaho kuko akuzi neza kurusha undi wese. Ni wa muntu uhora iteka yiteguye gutega urutugu rwe ngo ururyameho urire uruhuke.

Incuti y’inkoramutima si iyo ugana mu bihe bitoroshye gusa, ahubwo usanga n’iyo ufite inkuru nziza ari mu bantu ba mbere uhita wiruka ujya kuyibwira.

Ahora yiteguye kugutega amatwi ku buryo wumva iteka utekanye, utuje kandi ukunzwe.

Niba ufite incuti nk’iyi ufungurira umutima wawe ikagutega amatwi kandi ikakuba hafi, menya ko ufite inyenyeri itazima muri uru rugendo rw’ubuzima.

5. INCUTI IGUSETSA (ami drole/ Funny friend)

Iyi ni ya ncuti mugirana ibihe byiza, azi uburyo bwo kukwibagiza ibibazo no kugusetsa mu gihe wumvaga utishimye.

Iyi ncuti usanga itajya ikubaza ibibazo byinshi ngo imenye icyakubabaje ahubwo yo iba ishishikajwe no kugukura muri ibyo bihe ngo wongere wishime, mbese wibagirwe ibihe uri gucamo

Niba ufite incuti nk’iyi mu buzima ikora igishoboka cyose ngo wongere kugira inseko ku maso yawe, menya ko ufite umuti wo kongera iminsi yo kubaho.

6. INCUTI MVUGURURA MITEKEREREZE CYANGWA UMUJYANAMA (ami philosophe et guide/ Philosopher and guide friend)

Iyi ni incuti igufasha kubona ibintu mu buryo bwiza, igushyira ku murongo ugahindura imitekerereze ndetse ukizera ko uko byagenda kose ejo hazaza hagomba kuba heza kurushaho.

Iyi ncuti ikubwiza ukuri idaciye ku ruhande, iyo wakosheje ntabwo irya iminwa ikwereka aho wakoze amakosa ititaye k’ukuntu uri bubyakire kandi ikakugira inama.

Iyi ncuti ni umujyanama mwiza ukuyobora mu nzira igororotse.

Uzasanga bamwe mu bafite incuti nk’izi bazitinya, mu gihe bakoze amakosa bahangayikishwa n’uko ziri bubyakire kuko baba bumva ko bazitengushye.

Niba ufite incuti nk’iyi uri umunyamahirwe cyane kuko wiboneye malayika murinzi kuri iyi si.

Izi ni zo ncuti z’ingenzi ukeneye mu buzima bwawe kugirango umererwe neza by’umwihariko mu kubungabunga ubuzima bwawe bwo mu mutwe.

NB:  Si ngombwa ko uba ufite aba bantu batandatu bose mu buzima bwawe ahubwo ushobora kugira incuti imwe gusa ikubiyemo izi zose twavuze cg se ugasanga ufite incuti igaruka kenshi muri ubu bwoko bw’incuti ukeneye.

Niba hari incuti yawe ubona iri muri ibi byiciro, yisangize iyi nkuru kandi uyibwire ikiciro irimo.

 

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Grace Kageme A professional journalist with a bachelor's degree in journalism from Institut Catholique de Kabgayi ICK. Owner of KAGEME TV YouTube channel. Sub program manager at Isango stars LTD. Radio presenter and Tv news anchor.