Ibyo wasigarana ku ndwara "Dementia" irembeje Bruce Willis akaba atibuka ko yabaye icyamamare

Umuryango wa rurangiranwa mu gukina filime, Bruce Walter Willis (Bruce Willis) wamenyesheje abatuye Isi ko ubuzima bwa Willis buri mu kaga kuko atakiganira ndetse atibuka ko ari umunyabigwi mu gukina filime.

Jul 23, 2025 - 09:08
Jul 23, 2025 - 09:15
 0
Ibyo wasigarana ku ndwara "Dementia" irembeje Bruce Willis akaba atibuka ko yabaye icyamamare

Bruce Willis ni umukinnyi wa filime w'imyaka 70 wakunzwe muri filime nka Wrong Place, The Last Boy Scout, 12 Monkeys, White Elephant n'izindi. Ubu arwaye indwara yitwa 'Dementia' imutera kutibuka ibintu bitandukanye birimo n'ibyo yamamayemo.

Urubuga rw' Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ruvuga ko "Dementia" ari indwara iri mu ngeri nyinshi aho ifata ibice bitandukanye by'ubwonko; imbere no mu mpande zabwo. Itera  ibibazo birimo kutibuka, kudatekereza, guhindura imyitwarire, kunanirwa kugenda n'ibindi.

Abahanga mu buzima ntibagaragaza ikiyitera cya nyacyo gusa amakuru bafite ni uko ahanini iterwa no kwangirika k'udutsi dutwara amakuru ku bwoko.

Ikindi kandi ngo ishobora guterwa na karande zo mu miryango; umuntu akayirwara kubera uwo mu muryango we wigeze kuyirwara mu myaka yashize.

Kugeza ubu nta muti wakiza burundu iyo ndwara, hatangwa ubufasha ariko ishobora koroshywa iyo ibonywe hakiri kare.

Kuri Bruce Willis; ku myaka 70 ntashobora kwibuka kubera iyo ndwara nk' uko byahamijwe n'abo mu muryango we.

"Ku myaka 70 afite, Bruce Willis ntari kwibuka ko yigeze kuba icyamamare."

Nyuma yo gutangaza ibyo, bongeyeho ko noneho iri kototera n'izindi ngingo ze, ubu ngo ntabasha kugenda, kuvuga no kugira icyo yakwikorera. Ni ubutumwa bwakozwe ku mutima cyane cyane abamukunze muri filime zavuzwe haruguru.

Bruce Willis ntiyibuka ko yigeze kuba icyamamare mu gukina filime

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow