Dore inkweto utagomba kubura mu nzu niba uri umukobwa cyangwa umugore

Inkweto ni kimwe mu bintu bituma umuntu agaragara neza kandi bikongerera agaciro gakomeye imyambaro wambaye ndetse n’uburyo ugaragara imbere y’abantu.

Jan 9, 2024 - 13:46
Jan 9, 2024 - 13:49
 0
Dore inkweto utagomba kubura mu nzu niba uri umukobwa cyangwa umugore

Ushobora kuba wambaye ikanzu nziza cyane ariko washyiraho inkweto zitari nziza cyangwa zitajyanye na yo, ukaba wangije uburyo warimbye kandi biturutse ku kantu gato.

Ntabwo bigusaba kugira akabati k’inkweto kugira ngo ubashe kuberwa ahubwo ukenera kugira iz’ingenzi no kumenya aho uzambara ugiye n’imyenda uzijyanisha na zo.

Hari ubwoko bw’ibanze bw’inkweto buri mugore cyangwa umukobwa yakabaye atunze kugira ngo arusheho kurimba no kwambara bijyanye n’igihe.

BOOTS

Inkweto zo mu bwoko bwa ‘boots’ ni zimwe mu zikenerwa cyane bitewe n’igihe abantu barimo nko mu mbeho. Biba byiza rero ko waba ufite ubu bwoko bw’inkweto mu kabati kawe.

SNEAKERS

Inkweto zifunze zo mu bwoko bwa ‘sneakers’ benshi bakunze kwita ko ari iza kigabo, ni zimwe mu zo abari n’abategarugori badakwiye kubura mu kabati kabo niba bakunda kurimba.

Izi nkweto uzambara nko mu mpera z’icyumweru wambaye nk’ikoboyi cyangwa indi myambaro itari iy’ibirori.

BALLERINA

Niba uri umugore cyangwa umukobwa wiyambariye bisanzwe ugiye ahantu hasanzwe uba ugomba kwambara udukweto two hasi dufunze tuzwi nka ‘ballerina’. Izi ni ingenzi cyane kuzigira kuko zigufasha cyane kuzambara ugiye ahantu hafi kandi wambaye byoroheje.

SANDALS

Mu nkweto umugore atakabaye abura mu kabati harimo sandals kuko akenera kuzambara nko mu gihe ari mu mpeshyi hashyushye cyane cyangwa mu mpera z’icyumweru yambaye bisanzwe.

STILETTOS

Niba uri umugore ushaka kugaragara neza nk’uwiyubashye cyangwa wambaye ibintu by’agaciro, uzambare ubu bwoko bw’inkweto. Izi ni inkweto ndende zishobora kuba zifunze cyangwa zifunguye ariko zifite talon itabyibushye.

Usibye ubu bwoko kandi ushobora no gutunga izindi ndende nk’izifite talon nini kuko zifasha nyirazo kuzambara agiye ahantu yifuza.

Inkweto ndende ushobora kuzambara warimbye byo ku rwego rwo hejuru ndetse ugiye mu birori byubashywe, mu kazi nko mu minsi ya mbere y’icyumweru cyangwa n’ahandi ushaka kugaragara neza birushijeho.

Ng'ubu ubwoko bw'inkweto umugore cyangwa umukobwa akwiye gutunga kugirango ajye arushaho kuberwa.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow