Ese waruzi ko ibiheri byo mu maso bishobora kugira ingaruka ku bwonko?

Umuntu wese aba yifuza kugira uruhu rusa neza rudafite ibiheri cyangwa se ngo rugire andi mabara cyane cyane akunze kuza mu maso, kuko bituma umuntu ahora yishimye yumva atewe ishema n’uko ameze bikaba byamugabanyiriza ibyago byo kuba yahura n’ ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biturutse ku mitekerereze mibi yaterwa no kutikunda.

Mar 11, 2024 - 11:27
Mar 11, 2024 - 20:13
 0
Ese waruzi ko ibiheri byo mu maso bishobora kugira ingaruka ku bwonko?

Kenshi iyo muntu yirebye mu ndorerwamo, agasanga afite ibiheri ahita ahangayika, ibishobora no gutuma akora ibintu bidakwiye yabwiwe n’abandi bantu batari impuguke mu buzima bw'uruhu, bikaba byamwangiriza uruhu kuruta uko yari ameze mbere. Akenshi usanga ubu burwayi bwibasira urubyiruko cyane gusa ntibikuraho ko n’abakuze bashobora gufatwa n'ubwo burwayi bw'uruhu.

Ese waruzi ko ibi bishobora kugira ingaruka ku bwonko bwawe?

Muganga w'uruhu akaba n' inzobere mu buzima bwo mu mutwe bushingiye ku ruhu, Dr. Alia Ahmed  avuga ko kenshi abantu bibeshya ko ibiheri ari indwara ikunze kwibasira abato nyamara usanga na benshi mu bakuru bakunze guhura na yo.

Dr. Ahmed mu kazi ke ka buri munsi  avuga ko ahura n’abarwayi benshi batishimira uko  uruhu rwabo rumeze, ibishobora kugira ingaruka ku mitekerereze yabo ndetse no ku mubiri inyuma.

Ibi ni bimwe mu bintu umuntu ahita atangira gutekereza mu gihe yafashwe n’ubu burwayi bushobora no kumugiraho ingaruka mu buryo bw’imitekerereze.

1.Kwitakariza ikizere: 

Mu gihe umuntu yafashwe n’ubu burwayi usanga yatangiye kwibona ko yabaye mubi, akumva ntiyikunze, akumva adatewe ishema no kujya mu bandi.

2.Kwigunga:

Ibiheri bikunda gutera abantu kwigunga bitewe n'uko umuntu ubifite yumva asa nabi, yumva afite ipfunwe, yumva atagaragara mu bandi, bigatuma yumva ashaka kuba ari wenyine cyangwa akagabanya ibintu yakundaga kujyamo bimuhuza n'abantu benshi cyangwa bituma agaragara cyane kugira ngo abantu batabibona. Uzabibona  ku muntu wazanye ibiheri yakundaga kwifotoza, yange gufata ifoto n'abandi cyangwa asabe ko iyo foto itajya hanze idahanaguyeho ibyo biheri kuko aba adashaka ko babibona.

3.Kwiyumva ko ugiye kuba umuhombyi:

 Rimwe na rimwe abantu bumva ko bashobora kubura amahirwe bitewe n’imiterere y’uruhu rwabo. Urugero ushobora kubona akazi ko kwamamaza ikintu runaka hifashishijwe amafoto cyangwa amashusho, icyo gihe bitewe n’imiterere y’uruhu rwawe nibwo utangira gutekereza ko ntaho ushobora kubona ako kazi.

4.Ibyishimo biragabanuka:

 Umuntu atangira guhangayika, kwishima bikagenda bishira, kuko usanga akenshi aba arimo kwitekerezaho cyane yibaza uburyo azabikira akaba yasubirana isura ye imeze neza agasubira mu bantu nta pfunwe afite.

Ni gute wahangana na byo?

Dr. Alia Ahmed agira inama umuntu wese wibonyeho ibimenyetso by’ubu burwayi kwirinda inama zitandukanye agenda akura ku mbuga nkoranyambaga ahubwo akagana inzobere mu buvuzi bw'uruhu. Aba baganga baboneka ku bitaro bitandukanye, bamufasha bityo akabasha kurwanya imitekerereze mibi ashobora kugira iturutse kuri ibi biheri ikaba yagira ingaruka ku buzima bwe bwose.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow