Yakangutse ari mu isanduku nyuma yo gushyingurwa ari muzima
Umugabo wo muri Bolivia witwa Víctor Hugo Mica Álvarez w’imyaka 30 y’amavuko yavuze ko yahuye n’ibidasanzwe nyuma yo gukanguka akisanga mu isanduku y’abapfuye, nyuma yo kuba yari yataye ubwenge mu birori gakondo yari yitabiriye.
Uyu mugabo yari yagiye mu muhango wahariwe abo mu bwoko bw’Aba-Toba, batuye muri Amerika y’Epfo. Avuga ko mbere y’ibyabaye yari yatumiwe n’inshuti ye gusangira inzoga n’abandi bitabiriye uwo muhango.
Álvarez yavuze ko nyuma yo kunywa inzoga byinshi atibuka neza ibyakurikiyeho, gusa yaje gukanguka mu gicuku yumva ashaka kujya kwihagarika. Icyo gihe ni bwo yatunguwe no gusanga aryamye mu isanduku y’abapfuye yashyinguwe mu butaka.
Yagize ati: “Nakangutse nshaka kwihagarika, nibwo nasanze ndi mu isanduku. Nahise ntangira kuyimenagura no gusunika umucanga wari unyitwikiriye kugira ngo mbashe gusohoka.”
Uyu mugabo akeka ko yaba yaratanzwe nk’igitambo cya Pachamama, cyangwa “Mama w’Isi”, ikigirwamana gisanzwe cyubahwa mu migenzo imwe n’imwe yo muri Amerika y’Epfo.
INDI NKURU WASOMA :UCL Final 2026: PSG vs. Arsenal, amakuru ahari, inzira zaciwemo ndetse n'uhabwa amahirwe
Nyuma yo kuva mu mva, Álvarez yagiye gusaba ubufasha abaturage bari hafi aho, nyuma ajyanwa kuri sitasiyo ya polisi kugira ngo atange amakuru ku byamubayeho.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Bolivia avuga ko bamwe mu baturage bamubonye azerera mu Mujyi wa El Alto, uwa kabiri munini muri icyo gihugu.
Icyakora, ikibazo cye nticyahise cyitabwaho nk’uko yabitekerezaga. Álvarez yavuze ko ubwo yageraga kuri polisi ayisobanurira ibyamubayeho, bamwe mu bayobozi bamubwiye ko asa n’uwasinze cyane, bamusaba kuzagaruka yabanje kwisubiraho.
What's Your Reaction?










