Papa Leo XIV yanenze abakomeje gusahura Afurika
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Pope Leo XIV, yanenze bikomeye abanyamahanga bakoresha umutungo wa Afurika mu nyungu zabo bwite, mu ruzinduko yagiriye mu mujyi wa Bamenda muri Cameroon wugarijwe n’intambara.
Mu misa yahuje abarenga ibihumbi 20, Papa yavuze ko hari abakomeje gusahura Afurika bitwaje inyungu rusange, amafaranga bavanye muri ibyo bakayashora mu ntambara, bigakomeza guteza umutekano muke n’urupfu. Yanasabye ubuyobozi bwa Cameroon kurwanya ruswa kugira ngo amahoro arambye agerweho.
INDI NKURU WASOMA :Umushinwa yakatiwe gufungwa umwaka azira kwiba ibimonyo muri Kenya
Ibi yabivuze ari kumwe na Perezida Paul Biya, aho yagaragaje ko ruswa yangiza ubuyobozi ikanatesha abaturage icyizere. Yanagarutse ku ruhare rw’urubyiruko n’abagore, ashimangira ko ari bo musingi w’amahoro n’iterambere.
Papa yasuye kandi abahuye n'ihohoterwa n’intambara imaze hafi imyaka 10 mu bice bivuga Icyongereza, yahitanye abantu ibihumbi ndetse igatuma benshi bata ingo zabo. Yashimye uburyo abayobozi b’amadini bakomeje guharanira ubumwe, avuga ko ari urugero rwiza ku isi.
Yasoje asaba abaturage gushyira imbere ubumwe n’amahoro, avuga ko igihe kigeze cyo kubaka Afurika ishingiye ku butabera no kubahana.
What's Your Reaction?








