Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka mu ngabo z'u Rwanda yasuye Cabo Delgado
Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Maj Gen Vincent Nyakarundi, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, rugamije gukomeza gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu kurwanya imitwe y’iterabwoba ikorera muri ako gace.
Uru ruzinduko rwatangiye ku wa Kane tariki 26 Gashyantare 2026, aho Maj Gen Nyakarundi yageze mu mujyi wa Pemba uri ku nkombe z’inyanja, ahura na mugenzi we uyobora Ingabo zirwanira ku butaka za Mozambique, Maj Gen Andre Rafael Mahunguane.
Mu biganiro bagiranye, bombi baganiriye ku ishusho y’umutekano uri muri Cabo Delgado no kurebera hamwe ingamba nshya zo gukomeza ibikorwa byo guhashya imitwe y’iterabwoba.
INDI NKURU WASOMA :Jermaine Zemke yegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda
Impande zombi zongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza gukorana bya hafi, zigamije kugera ku ntego rusange yo kugarura no kubungabunga amahoro muri aka karere kamaze imyaka gahungabanywa n’ibitero by’imitwe ifitanye isano n’uwiyita Islamic State kuva mu 2017.
Maj Gen Nyakarundi yanahuye na Guverineri wa Cabo Delgado, Valige Tauabo, wamushimiye uruhare rukomeye Ingabo z’u Rwanda zagize mu kugarura umutekano muri iyi ntara. Yagaragaje ko ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda bitagarukiye gusa ku kurwanya iterabwoba, ahubwo byanagize uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu bikorwa by’ubufatanye hagati y’ingabo n’abaturage.
What's Your Reaction?










