DRC : MONUSCO, yamaze kugeza ingabo zayo muri Uvira

Umuryango w’Abibumbye watangaje ko ugiye kohereza ingabo zawo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, MONUSCO, mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hagamijwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge no gufasha mu kugarura ituze nyuma y’amezi menshi y’imirwano ikaze.

Feb 11, 2026 - 10:23
Feb 11, 2026 - 11:30
 0
DRC : MONUSCO, yamaze kugeza ingabo zayo muri Uvira

Izi ngabo zisubiye muri ako gace nyuma y’uko zari zarahavuye mu 2024 mu rwego rwo kugabanya ibikorwa byazo buhoro buhoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho zimaze hafi imyaka 30.

Ku munsi wejo nibwo Jean-Pierre Lacroix, Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni ushinzwe ibikorwa by’amahoro, yabwiye ikinyamakuru Radio Okapi dukesha iyi nkuru ko ubu butumwa bushya buzibanda ku kugenzura no kwemeza niba impande zihanganye zubahiriza amasezerano y’agahenge.

Yagize ati: Ubutumwa bushya buzita cyane ku kureba no kwemeza ko impande zose zubahiriza ibyo zumvikanyeho nyuma y’impinduka zabaye ku rugamba.”

INDI NKURU WASOMA :Perezida Trump na Netanyahu, bagiye kuganira kuri Iran 

Ibi bibaye mu gihe umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ukomeje guhindagurika. Mu Ukuboza 2025, AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira, nyuma y’aho yemera kuwuvamo ibisabwe n’abahuza mpuzamahanga.

Uwo mutwe wavuze ko kuva muri uwo mujyi byari “igikorwa cyo kubaka icyizere” no gushyigikira ibiganiro by’amahoro, usaba Loni koherezayo ingabo zo kurinda abasivile.

Ku wa 3 Gashyantare, AFC/M23 yongeye kuburira ko Abanyamulenge batuye mu Burasirazuba bwa Congo bashobora guhura n’ibyago bya jenoside byegereje, ishingiye ku bitero bivugwa ko byagabwe no ku gufungwa kw’inzira z’ubutabazi.

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow