Perezida Trump na Netanyahu, bagiye kuganira kuri Iran

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ategerejwe kwakira Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, kuri uyu wa Gatatu muri White House, mu gihe umwuka ukomeje kuba mubi mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n’ibiganiro ku mushinga wa Iran w’ibitwaro bya kirimbuzi bikomeje gufata indi ntera.

Feb 11, 2026 - 09:00
Feb 11, 2026 - 09:07
 0
Perezida Trump na Netanyahu, bagiye kuganira kuri Iran

Netanyahu biteganyijwe ko aza  gusaba Trump gukomeza gushyira igitutu kuri Iran, by’umwihariko hagamijwe guhagarika gahunda yayo yo gutunganya uranium no kugabanya inkunga iha imitwe yitwaje intwaro nka Hamas na Hezbollah.

Mbere yo guhaguruka yerekeza muri Amerika, Netanyahu yabwiye itangazamakuru ati: “Nzageza kuri Perezida uko tubona amahame akwiye kugenderwaho muri ibi biganiro.”

Ibiro bye byanongeyeho ko Israel yifuza ko ibiganiro byose byakubiyemo no kugabanya ibisasu bya misile bya Iran no guhagarika inkunga yayo ku mitwe iyishyigikiye.

Iran yo yatangaje ko itazemera kugabanya igipimo cyo gutunganya uranium mu gihe ibihugu byo mu Burengerazuba bitaragabanya ibihano by’ubukungu byayifatiwe.

Uru ruzinduko rubaye ku nshuro ya gatandatu Netanyahu agiriye muri Amerika kuva Trump yasubira ku butegetsi, bikaba bivugwa ko ari we muyobozi w’amahanga umaze kuhagirira ingendo nyinshi muri icyo gihe.

Hagati aho, Amerika yakajije umutekano mu karere, aho Trump yatangaje ko atekereza kohereza andi mato y’intambara mu Burasirazuba bwo Hagati.

INDI NKURU WASOMA :APR FC idomye kuri Al Hilal FC irataruka! 

Yagize ati: “Dufite amato y’intambara ari kwerekeza muri ako karere kandi hashobora koherezwa andi.” Nubwo yakomeje amagambo akomeye, yanavuze ko igisubizo cya dipolomasi kigishoboka.

Abasesenguzi bamwe bagaragaza ko Israel ifite impungenge ko Amerika ishobora kwemera amasezerano adakemura burundu ikibazo cya misile za Iran n’inkunga yayo ku mitwe yitwaje intwaro.

Uru ruzinduko kandi rubaye mu gihe hakomeje ibiganiro hagati ya Israel na Hamas ku cyiciro gikurikiraho cy’agahenge ko muri Gaza, nyuma y’intambara yatangiye mu Ukwakira 2023, yahitanye ubuzima bw’abantu ibihumbi ku mpande zombi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow