RPL : APR FC idomye kuri Al Hilal FC irataruka!
Al Hilal FC ifashe umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda nyuma yo gutsinda APR FC ibitego 2-0, mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 15 wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino wari utegerejwe cyane, APR FC yawinjiyemo ifite intego yo gusubirana umwanya wa mbere, ariko iza kwisanga ihuye n’imbogamizi zirimo kubura bamwe mu nkingi za mwamba.
Ikipe y’ingabo ntiyari ifite umunyezamu wayo Ishimwe Pierre wari wahagaritswe kubera imyitwarire itari myiza, asimburwa na Hakizimana Adolphe. Yanaburaga kapiteni Niyomugabo Claude wari ufite ikibazo cy'uburwayi, inshingano ze zo kuyobora ikipe zifatwa na Bugingo Hakim.
APR FC yatangiye umukino isatira cyane ishaka igitego hakiri kare. Mu minota ya mbere, Cheikh Djibril Ouatara na William Togui Mel babonye amahirwe ariko ntibayabyaza umusaruro.
Nubwo Al Hilal itabonaga amahirwe menshi, ku munota wa 24 yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Elhadj Madicke ku mupira w’umuterekano (kufura), gituma abafana bayo bajya mu byishimo.
INDI NKURU WASOMA :DRC: M23 yungutse amaraso mashya
APR FC yagerageje kwishyura vuba, Ruboneka ateye kufura Djibril Ouatara agerageza gushyira mu izamu ariko biranga. Igice cya mbere cyarangiye Al Hilal iyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, APR FC yongeye kugaruka ifite imbaraga, Dauda na Ruboneka bongera kubona amahirwe ariko bakomeza kuyapfusha ubusa.
Ku munota wa 79, Emmanuel Flomo yatsinze igitego cya kabiri cya Al Hilal, gihamya intsinzi y’iyi kipe. APR FC yagerageje gushaka igitego cy’impozamarira mu minota ya nyuma ariko birangira ntacyo igezeho.
Umutoza wa Gitinyiro yanakoze impinduka akuramo Ruboneka na Ouatara, ashyiramo Memel Dao na Mamadou Sy, ariko ntibyahindura isura y’umukino.
Intsinzi yahise ituma Al Hilal ifata umwanya wa mbere n’amanota 38, mu gihe APR FC isigara ku mwanya wa kabiri n’amanota 36, bikomeza gutuma isiganwa rya shampiyona rirushaho gufata indi sura.
What's Your Reaction?










