Imbamutima z’umufana wa Manchester United wereweho n’umusatsi
Umufana wa Manchester United wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera kwiha umuhigo wo kutazogosha umusatsi kugeza igihe iyi kipe izatsindira imikino itanu yikurikiranya, yongeye gusubika inzozi ze nyuma yo kunganya na West Ham United.
Frank Ilett, uzwi cyane nka “The United Strand”, yari amaze iminsi 493 atogosha, yizeye ko ku wa Kabiri ushize azabona intsinzi ya gatanu yikurikiranya igatuma ajya kwa kwiyogoshesha.
Manchester United yari imaze gutsinda Manchester City, Arsenal, Fulham na Tottenham Hotspur, mbere yo kujya guhura na West Ham kuri London Stadium.
Icyakora, umukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, bituma uwo muhigo usubira inyuma.
Nyuma y’igice cya mbere cyarangiye ari 0-0, West Ham yafunguye amazamu ku munota wa 50 ku gitego cya Tomas Soucek. Manchester United yaje kwishyura mu minota y’inyongera ibifashijwemo na Benjamin Šeško, ariko ntibyabaye bihagije ngo ibone intsinzi.
INDI NKURU WASOMA : Perezida Trump na Netanyahu, bagiye kuganira kuri Iran
Uyu mufana yakurikiranye uwo mukino ari mu kiganiro cya ‘Live’ ku rubuga rwa Kick, agaragaza agahinda kenshi nyuma y’uko inzozi ze zongeye gusubikwa.
Mu butumwa yahaye abamukurikira, yagize ati: “Biragoye kubyakira. Ariko turakomeza. Icyiza ni uko umusatsi uzakomeza gukura nzawutange mu muryango wa Little Princess Trust. Icyo ni cyo cy’ingenzi.”
Kugira ngo ikureho uwo muhigo, Manchester United igomba gutsinda Everton, Crystal Palace, Newcastle United, Aston Villa na Bournemouth nta kunganya cyangwa gutsindwa. Ibyo bivuze ko agomba gutegereza nibura indi minsi 38, bishobora kugeza umuhigo ku munsi wa 531 niba byose bigenda neza.
What's Your Reaction?










