Inkuru y'umugabo wo muri Ghana wubatse inkuge nk'iya Nowa
Mu gihugu cya Ghana hari umugabo uri kugarukwaho nyuma yo gushyira mu bikorwa ibyo kubaka inkuge (ubwato bunini) avuga ko ari gutera ikirenge mu cya Nowa uvugwa muri Bibiliya wubatse inkuge agakiriramo n'ibintu bye birimo amatungo.
Umuvugabutumwa wo mu gihugu cyo mu Burengerazuba bw'Afurika, Ghana, uzwi nk'Umuhanuzi Ebo Noah yagaragaje ko yubatse inkuge nini ku Itegeko ry'Imana ngo ni yo azakirizamo abantu Isi nirangira mu mpera z'uyu mwaka wa 2025 ngo ni ko yabwiwe.
Uyu mugabo avuga ko yabwiwe ko ibihe by'Isi biri kugana ku musozo kubera abayituye bagiye mu bikorwa bitubahisha Imana, bityo ngo irashaka kuyiganisha ku iherezo. Ngo yahamirijwe ko izarangira mu Ukuboza 2025.
Yahisemo kubahiriza ibyo yategetswe n'Imana byo kubaka inkuge ngo ni yo we n'abazamwumvira bazahungiramo bakizwe iryo herezo ry'Isi, bo bazakomeza kubaho nyuma yabyo nk'uko Bibiliya ivuga ko Nowa yategetswe n'Imana kubaka Inkuge ngo azakirizwemo n'ibintu bye umwuzure wo kurimbura Isi kubera yari yuzuyemo urugomo. Ikomeza ivuga ko byasohoye umwuzure usandara ku Isi, Nowa ayihungiramo arokokana n'ibintu bye.
Kuri uyu mugabo, nubwo ari gusaba buri umwe ngo aza bifatanye, hari abatari bake bari kumuseka, we akavuga ko atari bishya kuko na Nowa yayubatse bamwita umusazi.
Mu bihugu bitandukanye ku Isi, hakunda kugaragara abakora igikorwa nk'icyo muri Bibiliya bakavuga ko baba batumwe n'imana. Ntibasiba kandi kuvuga igihe runaka Isi izarangirira. Hari abateganyije ko yari kurangira mu mwaka wa 2000 abandi bavuga muri 2012, none uko imyaka iza indi igataha bagenda babivuga.
Umuvugabutumwa uzwi nk'Umuhanuzi Ebo Noah yubatse inkuge avuga ko ari iyo yategetswe n'Imana
Iyo ni yo nkuge yubatswe n'uwo mugabo wo muri Ghana, Ebo Noah
What's Your Reaction?










