Icyo Perezida wa Burkina Faso, Captain Traore yasubije ku gukorana n'U Burusiya

Perezida wa Burkina Faso, Captain Ibrahim Traore yavuze ko igihugu ke gifite ubwigenge bwo guhitamo uwo bakorana.

May 16, 2025 - 14:57
May 16, 2025 - 15:28
 0
Icyo Perezida wa Burkina Faso, Captain Traore yasubije ku gukorana n'U Burusiya

Perezida Captain Ibrahim Traore uyobora igihugu cyo mu Burengerazuba bw' Afurika, Burkina Faso, akaba ahamya ko akorana n'U Burusiya, yahaye gasopo abashaka kumuhitiramo uwo bakorana ababwira ko ari we wihitiramo uwo bakorana.

Mu kiganiro Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traore yagiranye na Hindustan Times yiyemereye ko igihugu cye gikorana n'U Burusiya ashimangira ko ibyo biza bihamya ubwigenge.

Yagize ati:"Igihugu cyanjye gikorana n'U Burusiya ndetse nanitabiriye umuhango wo kwizihiza imyaka 80 yo gutsinda kwabwo; U Burusiya bwatsinze Aba-Nazi. Ntekereza ko iyo Aba-Nazi batsinda byari kuba ikiza ku Isi. Nta kibazo kirimo gukorana n'U Burusiya. Si byiza ko baduhitiramo abo dukorana na bo kuko turi igihugu kigenga ndetse tugomba kwihitiramo."

Captain Ibrahim Traore yakomeje avuga ko impamvu bakorana zirimo uko ari igihugu gifite igisirikare gikomeye.

Ati:"U Burusiya ni igihugu gikomeye mu gisirikare badufasha kuduha ayo masomo ngo natwe turinde ubusugire bw' igihugu cyacu. Si ibyo gusa, kuko banatwigisha uko duteza imbere imiyoborere, ibikorwaremezo, ubuhinzi n'ubworozi n'ibindi."

Captain Ibrahim Traore w'imyaka 37 yafashe ubutegetsi mu Ukwakira 2022 ahiritse ku butegetsi, Lieutenant Colonel Paul Henri Sandaogo Damiba, yarahiriye guca burundu imitwe y’iterabwoba ikomeje kugaragara muri Burkina Faso.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow