Usher yahishuye icyatumye ashyigikira Kamala Harris uri kwiyamamariza kuyobora Amerika
Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Usher Raymond yiyongereye mu byamamare biri guhamya ko bishyigikiye Umunyamerikakazi, Kamala Harris ushaka kuba Umukuru w’Igihugu w’icyo gihugu cy’iri mu bihugu by’ibihangange ku Isi.
Mu mpera z’icyumweru dusoje, Kamala Harris yari yagiye kwiyamamariza mu gace ka Atlanta ho muri Leta ya Georgia, ahahurira n’abarimo umuhanzi Usher Raymond, ahishura ko amushyigikiye ndetse ari we ashaka ko ayobora abana be.
Mu gihe abahataniye kuba Umukuru w’igihugu w’Amerika; Donald Trump and Kamala Harris bari mu bikorwa byo kwiyamamaza kugira ngo umwe muri bo azatorerwe kuba Perezida w’icyo gihugu ku wa 05 Ugushyingo 2024, Kamala Harris yagiye guhura n’imbaga y’abamushyigikiye iherereye mu gace ka Atlanta.
Usher Raymond uzwi mu ndirimbo ‘Yeah’ na ‘Love In This Club,’ yahagurutse ajya kwereka urukundo Kamala Harris. Yahawe umwanya agira ati:”Kamala Harris arwanira uburenganzira bwa buri umwe akabarwanira ashaka ubwigenge kuri bose.”
“Yibukije abaturage baho ko bari mu rugo kandi bagomba gufasha Kamala gutsinda amatora.”
Yakomeje avuga ko ibyo bazakora bizagaruka bo n’abana babo. Ati:”Ikintu cyose tuzakora mu minsi 17 iri imbere cyizaba kiza cyangwa se kibi ku bana bacu, abuzukuru n’abandi bantu badukunda.”
Ku rundi ruhande, Donald Trump yari yagiye kwiyamamariza mu gace ka Pennsylvania aho yashyigikiwe n’abakanyujije muri ruhago y’Abanyamerika, NFL, barimo; Antonio na Le’Veon Bell. Si bo gusa kuko n’umuherwe Elon Musk yarahageze avuga ko agomba gukora uko ashoboye, harimo no gutanga amafaranga kugira ngo Donald Trump azatsinde ayo amatora.
What's Your Reaction?










