Icyo Perezida Kagame yabwiye abayobozi bazajya bakorera urubyiruko
Perezida wa Repubulika y'U Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko kwigisha ari uguhozaho.
Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Nyakanga 2025, Perezida Paul Kagame yikije ku guhugura abiganjemo urubyiruko.
Ati:"Ibijyanye no gukunda igihugu, kukitangira no kugira imico myiza bisaba guhora byigishwa kugira ngo bigere kuri benshi. Nawe (munyamakuru) niba wanditse, wibuke no gushyiramo umurongo ukangurira abantu."
"Umuyobozi aho ari hose agakora ibyo agomba gukora bitajyanye n'ibyo, ariko yabona umwanya agashyiramo wa murongo wigisha uburere. Akigisha abana kwirinda ibiyobyabwenge."
Perezida Kagame yakomeje atanga urugero ku kuntu gukurikira umurongo wahawe bishobora kukugora ariko biba birengera ubuzima. Hari abawurenga bakangiza ubuzima bwabo. Ati:"Ukajya kwa muganga bakakubuza kunywa isukari kubera kurwara indwara nka diyabete ariko ushobora kuba uyikunda ukajya wihisha ukayirya, ubwo uko uyirya ni ko ubuzima bwawe bugenda."
Yakomeje avuga ko abana badakwiye gukura bijandika mu mico mibi nko kogeza inzoga ahubwo bakwiye gukurana uburere bwiza bwo kwiyubaka no kubaka igihugu muri rusange.
Iki kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku munsi Abanyarwanda n'inshuti z'U Rwanda bizihije ku nshuro ya 31 umunsi wo Kwibohora.
What's Your Reaction?










