Ugura akuma gakupa: Uko wakwirinda ko ibyuma bikoresha amashanyarazi nka firigo byatwika aho bicometse

Polisi y'Igihugu igira inama abantu yo kugira amakenga bakajya bita ku byuma by'ikoranabuhanga n’ibindi bacomeka ku muriro w’amashanyarazi, kuko bishobora guteza inkongi y'umuriro igihe bititaweho cyangwa se byakoreshejwe nabi. Ni mu gihe bamwe mu baturage babwiye Igisubizo.com ko batajya bakunda kubyitaho.

Aug 26, 2025 - 08:39
Aug 26, 2025 - 14:52
 0
Ugura akuma gakupa: Uko wakwirinda ko ibyuma bikoresha amashanyarazi nka firigo byatwika aho bicometse

Ni mu masaha ya mugitondo mu mujyi wa Huye, izuba ryoroheje riri kuva, abantu bazindukiye ku murimo ni na ko abacuruzi bakazindukiye mu bucuruzi bwabo.

Umucuruzi witwa Ahishakiye Valentine ari mu kazi ko gucuruza ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye aho akorera, aratubwira uko we akoresha firigo mu gukonjesha ibicuruzwa birimo inzoga n’ibindi ayikoresha icometse amanywa na nijoro. 

Yagize atii:”Iyi ni firigo ihora icometse kugira ngo ikonjeshe ibinyobwa. Ntabwo njya nyicomokora amanywa na nijoro kuko ibinyobwa byakwangirika.”

Gusa ku bijyanye no gukumira inkongi y’umuriro ishobora guterwa n’iyi firigo, avuga ko nta kibazo abibonamo.

Ati:”Ibyo by’inkongi ndabyumva ariko ntabwo biraba hano. Njye ndicomekera ntakiraba.”

Kimwe n’abandi bacuruzi n’abaturage bavuga ko bakunda gukoresha firigo icometse ku mashanyarazi ariko nta kibazo bayibonaho, ibigaragaza ko badasobanukiwe uburyo bayikoresha neza bakumira ko yateza inkongi y’umuriro. 

Uwitwa Uwimana Agnes avuga ko yigeze gukoresha firigo mu gukonjesha amata aho yakoreraga muri ‘cantine’ ariko nta kibazo kigeze kimubaho.

Ati”Firigo se hari ikibazo iteza? Reka ntacyo. Njye narayikoresheje aho nakoreraga ariko nayicomekaga umunsi ku wundi nta kibazo nagize.”

Undi witwa Evariste Habimana yagize ati:”Ibikoresho bicomekwa nka firigo njye narabikoresheje nkajya mbicomeka ariko nta mpanuka y’amashanyarazi nahuye na yo. Mbanumva uwacometse nabi ari we witeza ibibazo.”

CIP Hassan Kamanzi, Umuvugizi wa Polisi y'igihugu mu Ntara y'Amajyepfo yagiranye ikiganiro na Radio Salus, agira inama abantu yo gukoresha neza ibyuma by'ikoranabuhanga bikoreshwa n'umuriro w'amashanyarazi nka firigo, birinda ko byateza inkongi y’umuriro.

Ati:”Abantu bagomba kumenya ko inkongi y’umuriro ikunda kubaho kandi itejwe n’ibyuma bicomekwa ku mashanyarazi nka firigo. Kugira ngo wirinde ko firigo yawe yateze ibyo bibazo ugura akuma umuntu acomekaho; umuriro iyo ubaye mwinshi karakupa, waba muke kagakupa. Kareka umuriro winjira muri firigo ari uko haje utunganye, mwiza utateza ibibazo.”

“Nubikora gutyo ukarinda ko yashya, uzaba urinze ibyo ushyiramo, ubuzima bw’abari muri iyo nzu n’ibindi bintu byaba birimo.”

Hashize igihe hirya no hino mu gihugu haba inkongi z’umuriro ahanini ziterwa n’umuriro w’amashanyarazi kuko wamaze kugezwa ku baturage benshi.

Izi nkongi z’umuriro zitwara ubuzima bw’abantu, zikangiza ibikorwa remezo n’ibindi bikoresho bitandukanye. Ku bw’ibyo rero, Polisi y’Igihugu ibagira inama yo kuba maso bagakoresha uburyo bushobora kurinda iyo nkongi y’umuriro.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow