Uruhare rw'intiti mu gukongeza Jenoside yakorewe Abatutsi
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 si igikorwa cyabaye gitunguranye nk’uko bamwe bakunze kubivuga. Ahubwo yari umugambi wateguwe igihe kirekire, ugashyirwa mu bikorwa n’abantu bafite ububasha n’ijambo rikomeye mu gihugu, barimo n’abari barize kugeza ku mpamyabushobozi y'ikirenga [intiti] bagize uruhare rukomeye mu kubiba ingengabitekerezo y’urwango yari izwi nk'Ubutegetsi bwa Gahutu .
Abashyigikiraga ingengabitekerezo ya “Hutu Power” bagize uruhare rukomeye mu kugaragaza Abatutsi nk’abanzi b’igihugu. Bakoresheje amateka, politiki n’itangazamakuru mu guhindura imyumvire ya rubanda.
Mu nyigisho, ibiganiro ndetse n’inyandiko banyuzaga mu bitangazamakuru, bashushanyaga Abatutsi nk’abantu badakwiye kubaho, banabwira Abahutu ko kubarwanya ari uburyo bwo kwirwanaho no kurengera igihugu ibi byajyanaga no kubambura ubumuntu.
Abize bamwe ntibagarukiye ku gukurikira ibyo bategetswe gusa, ahubwo babaye abafatanyabikorwa nyamukuru mu gutegura Jenoside.
Urugero ni uwari umusirikare mukuru Théoneste Bagosora, wanze amasezerano yo gusangira ubutegetsi mu mishyikirano ya Arusha mu 1993, akavuga ko agiye gutegura “imperuka”. Ibi byari ikimenyetso simusiga cy’uko Jenoside yari iri gutegurwa.
Undi ni Léon Mugesera, wari umwarimu muri kaminuza Nkuru y'u Rwanda, wavuze amagambo akomeye asebanya, aho yasabaga ko Abatutsi bajugunywa mu ruzi rwa Nyabarongo. Ibyo biganiro byagize uruhare mu gukangurira abantu ibikorwa by’urwango n’ubwicanyi.
No muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda y’icyo gihe, hari abayobozi bagize uruhare mu gukwirakwiza ibitekerezo by’ubuhezanguni. Dr. Jean-Berchmans Nshimyumuremyi, wari umuyobozi mukuru w'iyi kaminuza, yashyigikiye amatsinda yakwirakwizaga ingengabitekerezo y’urwango, cyane cyane mu gice cya Butare.
INDI NKURU WASOMA : Herekanywe ibimenyetso 5 simusiga bishimangira uruhare rw'amahanga muri Jenoside
Mu itangazamakuru, Ferdinand Nahimana nawe yagize uruhare rukomeye mu gushinga Radiyo RTLM, yakoreshejwe cyane mu gukwirakwiza ubutumwa bushishikariza urwango. Iyi radiyo yakoresheje imvugo zoroshye kandi zikundwa n’abaturage, ihuza indirimbo n’ibiganiro, ariko igashyiramo amagambo y’urwango, bigatuma ubutumwa bugera kuri benshi vuba kandi bukabashora mu bikorwa by’ubugome.
Hari n’abandi banyamakuru nka Hassan Ngeze washinze ikinyamakuru Kangura cyatangazaga inyandiko zashishikarizaga amacakubiri, ndetse na Jean-Bosco Barayagwiza wagize uruhare mu murongo wa RTLM. Abanyamakuru nka Kantano Habimana na Valérie Bemeriki na bo bagize uruhare rukomeye, aho bavugaga aho Abatutsi bihishe bakanashishikariza abaturage kubica.
.
What's Your Reaction?










