Impamvu ibizagenda ku kibuga cy’Indege cy’i Bugesera byagabanyutse

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko amafaranga ateganyijwe mu kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege gishya cya Kigali kiri i Bugesera yagabanyutse, nyuma yo kubona abafatanyabikorwa bemeye gutanga inguzanyo zihendutse kurusha izari zabanje guteganywa.

Feb 13, 2026 - 10:00
Feb 13, 2026 - 10:19
 0
Impamvu ibizagenda ku kibuga cy’Indege cy’i Bugesera byagabanyutse

Ibi yabivuze ku wa 12 Gashyantare 2026 mu Nteko Ishinga Amategeko, ubwo yasobanuraga impinduka ku itegeko rigena ingengo y’imari ya 2025/2026. 

Yerekanye ko mu ntangiriro hari hateganyijwe gushaka hafi miliyoni 400 z’amadolari ya Amerika, harimo n’inguzanyo zatangwaga n’ibigo by’imari bikora ubucuruzi, zisanzwe zigira inyungu zisumbuye.

Minisitiri Murangwa yavuze ko u Rwanda rwakomeje kuganira n’abafatanyabikorwa barimo Banki y’Isi, yemeye gutanga ingwate ya 95% by’amafaranga azifashishwa muri uwo mushinga. Ibi byatumye haboneka inguzanyo ku nyungu nto, bituma umutwaro w’amafaranga ugabanuka.

INDI NKURU WASOMA :Intore Massamba yacyeje Kidum Kibido

Ati: “Bizadufasha gufata amafaranga igihe tuyakeneye, kandi ku giciro kiri hasi. Imirimo irakomeje nta kizahagarara, ariko uburyo bwo kubona amafaranga bwahindutse burahenduka.” Yongeyeho ko nubwo amafaranga ajya ku kibuga cy’indege yagabanyutse, ay’indi mishinga yiyongereyeho hafi miliyari 250 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mushinga ni umwe mu ihanzwe amaso mu guteza imbere ubukungu bw’igihugu no kurushaho kugihindura igicumbi cy’ingendo zo mu kirere mu Karere no muri Afurika. Biteganyijwe ko imirimo izarangira mu 2027.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow