Icyatumye umunyamategeko ahindura izina rye yiyita ‘Trump’

Umunyamategeko wo mu gihugu cya Australia akomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera gufata icyemezo cyo kwiyita ‘Trump.’

Feb 6, 2025 - 14:54
Feb 6, 2025 - 17:35
 0
Icyatumye umunyamategeko ahindura izina rye yiyita ‘Trump’

Ben Dawkins uri mu banyamategeko bakomeye mu gihugu cya Australia, yafashe umwanzuro wo guhindura izina yitwaga [Ben Dawkins] yiyita ‘Aussie Trump’ kugira ngo yiyumvemo imbaraga nk’ize, arwanye Guverinoma iyobowe n'ishyaka ryitwa 'iry'abakozi,' anatangiza imyigaragambyo yo gukangurira abaturage guharanira ko bakurwa ku butegetsi.

Uyu Ben Dawkins yahamije icyo cyemezo aciye ku mbuga nkoranyamabaga zirimo X ku munsi w’ejo wo ku Gatatu tariki ya 05 Gashyantare 2025.

Yagize ati:”Natangije imyigaragambyo yo kurwanya ishyaka riri ku butegetsi ryitwa iry'abakozi ryabaswe n’ibikorwa bibi birimo ruswa n’akarengane. Nahinduye izina ryanjye, ubu nitwa Aussie Trump.”

Yakomeje akangurira abantu gutorera kurwanya ubwo butegetsi hagashyirwaho abayobozi babayobora neza bazira ibyo bibangamira imiryango migari.

Amakuru akeshwa Reaturs, aravuga ko uwo mugabo yahinduye izina rye mu byangombwa bimuranga n'ibyo ku mbuga nkoranyambaga.

Inshuti ze zivuga ko yarihinduye kugira ngo yiyambike umwambaro umeze nk’uwa Donald Trump ubundi azane amatwara nka ye muri Australia.

Bimwe mu byo ashobora gukora muri icyo gihugu harimo no kurwanya ubutinganyi nk’uko uwo Perezida ari kubikorera muri Amerika.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow