Ni iki Abatutsi bacumuye ku Bubiligi ?
Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakunze gusobanurwa nk’igikorwa cyabaye mu gihe gito, abasesenguzi b’amateka bagaragaza ko yari umusaruro w’imyaka myinshi yo kubiba amacakubiri, by’umwihariko mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi ;Twinjirane mu ishingiro ry'ukuri kw'ibi;
Iyo umuntu asesenguye amateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biragaragara ko atari igikorwa cyadutse mu kanya gato, ahubwo cyatewe n’imyaka myinshi yo kubiba amacakubiri, cyane cyane mu gihe cy’ubukoloni bw’Ababiligi.
Nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi, u Rwanda rwashyizwe mu maboko y’u Bubiligi binyuze muri manda ya Loni kubera ko Ubudage bwari bwahaniwe gutsinda intambara kandi aribwo bwafatwaga nk'ubwayishoje.
Muri icyo gihe, igihugu cy’u Rwanda cyari gisanzwe gifite ubuyobozi bukomeye n’imiterere ihamye, cyaciwemo ibice, kigabanywamo uduce twinshi twahawe ibihugu by’abaturanyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Ibi byagize ingaruka zikomeye mu gutandukanya Abanyarwanda no kubacamo ibice.
INDI NKURU WASOMA:Uruhare rw'intiti mu gukongeza Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu myaka yakurikiyeho, ubutegetsi bw’Ababiligi bwashyizeho politiki y’irondabwoko, aho bwahinduye imiterere y’imibereho y’Abanyarwanda, bubashyira mu byiciro byiswe amoko [Abahutu, Abatutsi n’Abatwa] nubwo bose basangiye ururimi n’umuco. Indangamuntu zanditseho ubwoko zatangiye gutangwa, ibintu byaje kugira uruhare rukomeye mu gutandukanya abaturage no kubiba urwango.
Ubutegetsi bwa gikoloni kandi bwagiye bukoma mu nkokora ubwami bw’u Rwanda. Umwami Yuhi V Musinga yambuwe ububasha, aza no kuvanwa ku ngoma ku gahato, ndetse yoherezwa mu buhungiro muri Congo aho yaguye.
N’umuhungu we, Mutara III Rudahigwa, wasimbuye se, ntiyorohewe n’Ababiligi kuko yashakaga ubwigenge bw’igihugu. Urupfu rwe mu 1959 rwateje urujijo rwinshi, aho bamwe bakeka ko rwaba rwaratewe n’ubugambanyi.
Izi politiki zose zashyizeho urufatiro rw’amacakubiri yaje gukura bukagera ku rwego rwo hejuru mu 1994. Ingengabitekerezo y’urwango yagiye ikwirakwizwa mu baturage, kugeza ubwo Jenoside iba, indangamuntu zanditseho ubwoko zifashishwa mu kumenya no kwica Abatutsi.
Nyuma ya Jenoside, ibibazo byakomotse kuri ayo mateka byakomeje kugaragara no mu karere k’Ibiyaga Bigari. Abavuga Ikinyarwanda batuye mu burasirazuba bwa Congo bagiye bahura n’ihohoterwa n’ivangura, bigizwemo uruhare n’amateka mabi y’ubukoloni.
Hari kandi impungenge zagiye zigaragazwa ku bufasha buhabwa imitwe yitwaje intwaro igizwe n’abasize bakoze Jenoside, bikomeza guhungabanya umutekano w’akarere. Ibi bituma benshi bibaza ku ruhare rw’amahanga mu bibazo by’akarere n’ingaruka byagize ku mateka y’u Rwanda.
What's Your Reaction?










