Kuva Arusha kugera i Buruseli: Uko umunyarwanda wakoreraga TPIR yafashije abakoze Jenoside gucika ubutabera
Raporo ya Jean Martin Ndahiriwe, wahoze akorera Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (TPIR), ikomeje guteza impaka ndende nyuma y’uko atunzwe agatoki mu kugira uruhare mu gutuma bamwe mu bakekwagaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bacika ubutabera. Iyi nkuru icukumbuye ya Igisubizo .Com irabisobanura byose:
Ndahiriwe, wavukiye mu cyahoze ari Kigali-Ngali ku wa 5 Werurwe 1971, yanyuze mu buzima bw’umwuga butandukanye burimo gukora mu burezi, ibikorwa by’ubutabazi n’akazi kajyanye n’amategeko. Yize mu Iseminari nto ya Rwesero i Gicumbi, aho yanigeze no kwigisha mbere yo kujya gukorera mu mahanga.
Nyuma ya Jenoside, yerekeje muri Tanzania aho yakoreye TPIR i Arusha nk’umusemuzi n’umushakashatsi ku manza. Aka kazi kamuhaye amahirwe akomeye yo kugera ku makuru y’ibanga ajyanye n’ubuhamya n’ibimenyetso byifashishwaga mu gukurikirana abakekwagaho Jenoside.
Mu gihe cy’imyaka igera ku icumi yamaze muri uru rukiko, yakoze imirimo ikomeye irimo gushaka abatangabuhamya, kubabaza no gufata ubuhamya bwabo, gukusanya ibimenyetso no kubitegura. Amakuru agaragaza ko yaba yaragize uruhare mu gukusanya ubuhamya bw’abantu barenga 600, aho abarenga 200 bageze imbere y’abacamanza mu manza zitandukanye.
Icyakora, Raporo yashyizwe ahagaragara n'ikinyamakuru Great Lakes Eye ishimangira ko ibyo yakoze bitagarukwaho neza gusa.
Great Lakes Eye yemeza ko hari ibirego bikomeye bivuga ko mu kazi ke, Ndahiriwe yaba yaragorekeye ubuhamya bw’abatangabuhamya cyangwa akabuhindura mu buryo bugabanya uburemere bw’ibirego ku bakekwagaho Jenoside. Bene iyo myitwarire ishobora kuba yaragize uruhare mu gutuma bamwe mu baregwaga bagirwa abere.
Mu bantu bagizwe abere mu manza za TPIR harimo amazina azwi nka Protais Zigiranyirazo, André Ntagerura, Jérôme Bicamumpaka, Justin Mugenzi, Casimir Bizimungu, Prosper Mugiraneza na André Rwamakuba ; abari bafite imyanya ikomeye muri Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside.
Abatanga amakuru bavuga ko imyitwarire ya Ndahiriwe ishobora kuba ifitanye isano n’imyumvire yari asanganywe kuva kera, aho bivugwa ko yaba yarashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse agatanga amakuru ku Batutsi bamwe, bakaza kwicwa bashinjwa kuba ibyitso.
INDI NKURU WASOMA :RDF muri Mozambique: Intsinzi igaragara, ariko igiciro cyayo gikomeje kwibazwaho
Hari kandi amakuru avuga ko yakomeje kugirana umubano wa hafi n’abantu bafitanye isano n’imitwe irimo FDU-Inkingi, bivugwa ko ikoreshwa n’abahakana Jenoside cyangwa abayigizemo uruhare bashaka kwisukura.
Ubu Ndahiriwe atuye i Buruseli mu Bubiligi, aho bivugwa ko akunze kugaragara mu bikorwa bihuriza hamwe abahamijwe ibyaha bya Jenoside, abakekwaho ibyo byaha ndetse n’ababashyigikiye. Nubwo ibyo ubwabyo bitahita bimuhamya icyaha, mu rwego rw’ibyo ashinjwa, bikomeza kongera ibibazo ku myitwarire ye.
Abasesenguzi mu by’amategeko mpuzamahanga bavuga ko abantu nk’abasemuzi, abashakashatsi n’abategura inyandiko z’ubuhamya bagira uruhare rukomeye mu micungire y’ubutabera, nubwo akenshi batagarukwaho cyane. Uko ubuhamya busobanurwa cyangwa bwandikwa bishobora guhindura icyerekezo cy’urubanza.
Ibi birego bishyira mu majwi Ndahiriwe ntibireba gusa amateka y’umuntu umwe, ahubwo binerekana icyuho gishobora kubaho mu mikorere y’inzego mpuzamahanga z’ubutabera. Iyo abari bashinzwe kugaragaza ukuri bashinjwa kuguhisha cyangwa kuguhindura, bituma hibazwa ku bushobozi bw’izo nzego bwo kwirinda kwangizwa n’abazinjiramo bafite izindi nyungu.

What's Your Reaction?










