Intambara ya Iran na USA yahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda

Ikigega mpuzamahanga cy’imari, [IMF], cyatangaje ko cyagabanyije igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2026, bitewe n’ingaruka zituruka ku ntambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Apr 3, 2026 - 09:21
Apr 3, 2026 - 09:27
 0
Intambara ya Iran na USA yahungabanyije ubukungu bw’u Rwanda

Ubu IMF iteganya ko ubukungu bw’u Rwanda buziyongera ku kigero cya 6.8%, buvuye kuri 7.2% bwari bwatangajwe mbere.

Ibi byatangajwe ku wa 2 Mata 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Kigali, nyuma y’uruzinduko rw’iri tsinda ry’abashakashatsi ku bukungu bw’igihugu.

Nubwo iri hinduka ryakozwe, IMF yagaragaje ko mu 2025 ubukungu bw’u Rwanda bwitwaye neza cyane, aho bwazamutse ku kigero cya 9.4%, burenze ibyo bari barateganyije. Ibi byatewe ahanini n’ikorwa ry’imishinga minini, irimo iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Bugesera kiri hafi kurangira.

Uhagarariye IMF muri uru ruzinduko, Albert Touna Mama, yavuze ko nubwo ubukungu bw’u Rwanda bugaragaza imbaraga, bukomeje guhura n’imbogamizi zituruka ku izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, cyane cyane ibikomoka kuri peteroli n’inyongeramusaruro.

Yagize ati: “Intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati iri kugira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda, binyuze mu izamuka ry’ibiciro n’igitutu ku bucuruzi n’ingengo y’imari.”

INDI NKURU WASOMA :Umugabo yishwe azira kwanga kwishyura inzoga yanyweye 

Nubwo ibiciro bya peteroli byazamutse ku rwego rw’akarere, IMF yagaragaje ko mu Rwanda byakomeje kuguma ku rugero ruciriritse, ibintu ifatwa nk’ikimenyetso cy’uko ubukungu bw’igihugu bufite ubushobozi bwo kwihanganira ihungabana ku rwego mpuzamahanga.

IMF kandi yemeje gahunda yo gutera inkunga u Rwanda ingana na miliyoni 250 z’amadolari mu gihe cy’amezi 38, igamije gushyigikira ubukungu, kongera uruhare rw’abikorera no gukomeza ituze mu by’imari.

Rwanda Secures $250 Million IMF Financing to Cope With Middle East War  Fallout - KT PRESS

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow