Ingengo y’imari y’u Rwanda yazamutseho 12%; dore ibikorwa bizashyirwamo amafaranga menshi
Guverinoma y’u Rwanda yemeje ingengo y’imari nshya ya miliyari 7,796.3 Frw, izibanda ku kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere inganda no gukomeza gushimangira ubukungu bw’igihugu binyuze mu mishinga itandukanye y’iterambere.
Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, aho amafaranga ateganyijwe gukoreshwa ageze kuri miliyari 7,796.3 z’amafaranga y’u Rwanda, yiyongereyeho 12% ugereranyije n’ayakoreshejwe mu mwaka wabanje.
Nk'uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, iyi ngengo y’imari izibanda cyane ku kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere inganda, guhanga imirimo mishya no gukomeza kubungabunga ituze ry’ubukungu bw’igihugu.
Guverinoma yavuze ko iyi gahunda iri mu murongo wa politiki yagutse igamije kwihutisha iterambere no kuzamura imibereho y’abaturage binyuze mu mishinga ifite uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu.
Muri aya mafaranga yose ateganyijwe, miliyari 5,273.8 Frw zingana na 68% by’ingengo y’imari yose zizaturuka mu mutungo w’imbere mu gihugu. Ibi bigaragaza ko u Rwanda rukomeje kongera ubushobozi bwo kwigira no gutera inkunga gahunda zarwo rwifashishije umutungo rukusanya ubwaryo.
Inkunga z’amahanga zo zizaba zingana na 7% by’ingengo y’imari yose, ibintu Guverinoma ivuga ko byerekana intambwe igihugu gikomeje gutera mu kugabanya gushingira cyane ku nkunga zituruka hanze.
INDI NKURU WASOMA :INSIDER -Fela Music igiye gutera umugongo umuziki usanzwe, yinjire muri Gospel
Mu bikorwa byitezwe gushyirwamo imbaraga harimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kongera ibikorwa by’inganda, kubaka ibikorwa remezo ndetse no guhanga amahirwe mashya y’akazi cyane cyane ku rubyiruko.
Uyu mushinga w’ingengo y’imari wari wabanje kugezwa imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ku wa 11 Gicurasi 2026 na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, mbere yo gusuzumwa no kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.
Nubwo ingengo y’imari yiyongereye, bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko bakomeje gusaba ko hakongerwa amafaranga ajya mu nzego zimwe na zimwe zirimo ubuhinzi n’ubwikorezi, bavuga ko ari zo zifite uruhare runini mu iterambere ry’abaturage no kuzamura umusaruro w’ubukungu bw’igihugu.
Iyi ngengo y’imari iteganyijwe gutangira gushyirwa mu bikorwa kuva muri Nyakanga 2026, ikazaba ari imwe mu ngengo z’imari nini u Rwanda rwigeze rugira mu mateka yarwo.
What's Your Reaction?










