Ese Visit Rwanda ntiyateye intambwe isubira inyuma iva kuri Arsenal ijya muri Aston Villa?
Nyuma y'uko u Rwanda rutangaje ko rwasoje ubufatanye rwari rumaranye imyaka umunani n'ikipe ya Arsenal, rugahita rusinyana amasezerano mashya na Aston Villa, abantu benshi bibajije ikibazo kimwe: Ese koko Visit Rwanda ntiyateye intambwe isubira inyuma bijyanye nuko Arsenal ni imwe mu makipe akomeye kandi akunzwe cyane ku Isi nka Aston Villa - Uyu munsi Igisubizo .com yabisesenguye .
Ku nshuro ya mbere ushobora kubyumva utyo. Arsenal ni imwe mu makipe akunzwe cyane ku Isi, ifite abafana babarirwa muri za miliyoni, mu gihe Aston Villa itari ku rwego rumwe mu kwamamara. Ariko iyo usesenguye impamvu z'ayo masezerano, usanga igisubizo atari icyo benshi batekereza.
Ubwo u Rwanda rwasinyanaga na Arsenal mu 2018, intego nyamukuru yari iyo kumenyekanisha igihugu nk'icyerekezo cy'ubukerarugendo. Kuri buri mukino, ijambo "Visit Rwanda" ryagaragaraga ku kuboko kw'imyambaro y'abakinnyi ba Arsenal, rigera imbere y'amaso ya miliyoni z'abafana ku Isi.
Iyo gahunda yanakurikiwe n'andi masezerano u Rwanda rwagiranye na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Atlético Madrid yo muri Espagne, yose agamije kwamamaza ubukerarugendo bw'igihugu.
Ariko kuva ayo masezerano yatangira, yakomeje kunengwa n'abatavuga rumwe na Guverinoma y'u Rwanda ndetse n'imiryango imwe n'imwe iharanira uburenganzira bwa muntu. Bamwe bavugaga ko igihugu gikennye kitagakwiye gukoresha amafaranga menshi mu gutera inkunga amakipe akomeye yo mu Burayi, mu gihe abandi bashinjaga u Rwanda gukoresha siporo mu kubaka isura yarwo ku rwego mpuzamahanga.
Nyamara, amakuru agaragaza ko ibyo bitigeze biba impamvu nyamukuru yo gusoza ubufatanye na Arsenal.
Nubwo amafaranga nyayo u Rwanda rwishyuraga Arsenal atigeze atangazwa ku mugaragaro, amakuru yagiye atangazwa mu myaka yashize yavugaga ko ayo masezerano yari afite agaciro kari hejuru ugereranyije n'aya Aston Villa. Byongeye kandi, Arsenal yari yazamuye amafaranga yasabaga kugira ngo ubufatanye bukomeze, bituma u Rwanda rufata icyemezo cyo gushora amafaranga aho rwabonaga hashobora gutanga umusaruro urenze.
Amakuru ava mu bari bakurikiranaga ayo masezerano agaragaza ko Arsenal yazamuye amafaranga kugera hafi ku bwikube kabiri kugira ngo ubufatanye bukomeze.
Icyo cyemezo cyanajyanye n'indi gahunda yo kwagurira ibikorwa ku isoko rya Amerika, rifatwa nk'irimaze imyaka ritanga amafaranga menshi mu bukerarugendo bw'u Rwanda.
Nk’ubu imibare dukesha Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko ba mukerarugendo baturuka muri Amerika ya Ruguru bakomeje kwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi kurusha abo mu Burayi.
Ibi ni na byo byatumye u Rwanda rutangira gushora imbaraga muri siporo ya Basketball ikurikirwa cyane muri Amerika, aho rwasinye amasezerano na LA Clippers ndetse na SoFi Stadium, mbere yo kongeraho Aston Villa.
Ikindi gikomeye ni uko muri Aston Villa, Visit Rwanda itazagaragara ku ikipe y'abagabo gusa. Ikirango cyayo kizaba kiri ku myambaro y'ikipe y'abagore, amakipe y'abato, kizagaragare muri Villa Park ndetse no ku mbuga zose z'iyi kipe. Ubu bufatanye kandi buzanibanda ku guteza imbere umupira w'amaguru, amahugurwa y'abatoza, ibikorwa by'urukundo n'amahirwe y'iterambere ry'umwuga.
INDI NKURU WASOMA :Uko kubeshyera umuntu gukorera u Rwanda byahindutse ikimenyetso cy'ubutwari muri politiki ya Kinshasa
Byongeye kandi, Aston Villa izakina UEFA Champions League muri uyu mwaka w'imikino, bivuze ko ikirango cya Visit Rwanda kizongera kugaragara imbere y'imbaga y'abafana bo hirya no hino ku Isi.
Abasesenguzi bavuga ko ibi atari ugusubira inyuma, ahubwo ari uguhindura icyerekezo hashingiwe ku mibare n'inyungu z'igihe kirekire. Mu bucuruzi, si ko buri gihe guhitamo ikirango kizwi cyane bivuze inyungu nyinshi. Hari igihe guhitamo isoko ritanga amafaranga menshi ari byo bitanga umusaruro urambye.
What's Your Reaction?










