Hatangajwe imishinga yatumbagije ingengo y'imari ya 2026/27
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2026/2027 iteganyijwe kuzamuka ikava kuri tiriyari 6.9 Frw ikagera kuri tiriyari 7.7 Frw, aho ayo mafaranga azibanda cyane ku mishinga ifatwa nk’inkingi y’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imbanzirizamushinga y’iyi ngengo y’imari, yavuze ko izo mpinduka zishingiye ku mishinga yihutirwa iri mu nzego zitandukanye.
Mu bikorwa bizashyirwamo imbaraga harimo kwihutisha iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera ndetse no kongera inkunga ihabwa RwandaAir kugira ngo ibashe guhangana n’ingaruka z’ibibazo bikomeje kubera mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, Leta izibanda ku kongera umusaruro binyuze mu gukwirakwiza ku gihe ifumbire, imbuto z’indobanure n’amakoro, kongera ubuso bwuhirwa ndetse no kubaka ububiko n’inganda zitunganya umusaruro.
Hazongerwa kandi ubushobozi bw’ububiko bw’igihugu bw’ibigega bibika imyaka nk’ibigori n’ibishyimbo, hanakomezwe gahunda zo gukingira amatungo no gukoresha ikoranabuhanga mu kororoka, hagamijwe kongera umusaruro.
Mu rwego rw’amazi n’isuku, hateganyijwe kubaka no kwagura inganda zitunganya amazi, gusana imiyoboro no kongera ibikorwa by’isukura n’imicungire y’imyanda haba mu mijyi no mu cyaro.
Mu rwego rw’ingufu, umushinga wa Nyabarongo II uzihutishwa kugira ngo wongere amashanyarazi ku baturage no ku bikorwa by’iterambere.
Mu bwikorezi, Leta izakomeza kubaka no kwagura imihanda, by’umwihariko umuhanda wa kaburimbo w’ibice bibiri uzahuza Kigali n’Ikibuga cy’Indege cya Bugesera, no kuvugurura amasangano akomeye yo mu Mujyi wa Kigali.
Mu iterambere ry’imijyi, hazashyirwa imbaraga mu gutuza abaturage i Nyabisindu mu Karere ka Gasabo ndetse no kwimura abazava mu bice bizagirwaho ingaruka n’umushinga wa Nyabarongo II.
Ku ruhande rw’urubyiruko n’abikorera, gahunda zo guteza imbere akazi zizakomeza binyuze mu kwimenyereza umwuga, guteza imbere “Made in Rwanda”, kongera ishoramari no kubaka ibikorwa remezo muri Kigali Innovation City no mu mushinga w’ibimera bivamo imiti i Musanze.
Mu ikoranabuhanga, serivisi zitangirwa kuri internet zizagurwa mu nzego zirimo ubutabera, ubuhinzi, kurengera imibereho myiza n’imicungire y’imari ya Leta.
INDI NKURU WASOMA :Umugabo yishe mugenzi we amuziza kumurira inyama y'imbeba yokeje
Mu burezi, hateganyijwe kubakwa ibyumba by’amashuri by’inyubako ndende, amashuri y’imyuga n’ikorwa ry’ishuri rikuru ry’ubuvuzi bw’amatungo rya Kaminuza y’u Rwanda i Nyagatare.
Mu buzima, ibitaro bya Muhororo, Kabgayi na Ruhengeri bizagurwa, hubakwe inyubako y’ababyeyi ku Bitaro bya Kibagabaga ndetse hanongerwe ubushobozi bw’abakozi b’ubuzima.
Leta kandi izakomeza gushyigikira abatishoboye binyuze muri gahunda za VUP, inonosore uburyo bwo kubarura imiryango ikeneye ubufasha no kwimura abaturage batuye mu manegeka.
What's Your Reaction?










