Uganda : Umugabo yishe mugenzi we amuziza kumurira inyama y'imbeba yokeje
Polisi yo mu Karere ka Kitgum mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica mugenzi we nyuma y’amakimbirane yavutse ashingiye ku nyama z’imbeba zokeje.
Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano avuga ko ibi byabaye ubwo ukekwaho icyaha yavumburaga ko imwe mu mbeba yari yokeje yaburiwe irengero.
Nyuma y’aho yahise akeka mugenzi we witwa Omony ko ari we wayiriye atabimwemereye, ibintu byakurikiwe n’impaka zikomeye zaje kuvamo imirwano.
Mu gihe cy’iyo mirwano, Omony yakomeretse bikomeye ahita ajyanwa kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Orom, ariko abaganga bahageze batangaza ko yari yamaze kwitaba Imana.
Polisi yahise ita muri yombi ukekwaho ubwo bwicanyi, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo nkuru ya Polisi ya Kitgum mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Namukora IV kugira ngo ukorerwe isuzuma rizafasha kumenya icyateye urupfu rwe.
INKURU WASOMA : Asman Ndikumana wa Rayon Sports yaburiye APR FC
Mu bice byinshi bya Kitgum n’akarere ka Lamwo bihana imbibi, kurya imbeba zokeje ni umuco usanzwe ndetse kuri bamwe ni uburyo bwo kwinjiza amafaranga. Izi nyama zikundwa n’abaturage benshi, aho imbeba imwe bitewe n’ingano yayo ishobora kugurishwa hagati y'amashiringi y'iki gihugu ari hagati ya 500 na 1,000.
What's Your Reaction?










