Abana bavutse bahuje inda babazwe, umwe arapfa!

Inkuru y’abana b’impanga bavutse bahuje inda yakuruye amarangamutima menshi nyuma y’uko abaganga bo muri Australia bakoze operasiyo ikomeye yo kubatandukanya, umwe muri bo akaza kurokoka undi agapfa nyuma y’iyo operasiyo.

May 27, 2026 - 13:38
May 27, 2026 - 13:41
 0
Abana bavutse bahuje inda babazwe, umwe arapfa!

Abo bana b’impanga bitwa Tom na Sawong, bavukiye mu gihugu cya Papua New Guinea ku wa 9 Ukwakira, bafite ikibazo kidasanzwe cyo gufatana ku gice cyo hasi cy’inda.

Aba bana basangiraga umwijima umwe, ibice by’inzira y’igogorwa ndetse n’imiyoboro minini y’amaraso, ibintu byatumye ubuzima bwabo buba mu kaga kuva bakivuka.

Nk’uko abaganga babisobanuye, Tom yari afite ikibazo gikomeye cy’umutima ndetse n’ibihaha bito byatumaga adashobora kubaho adafashijwe na mugenzi we Sawong. Uko iminsi yagendaga ishira, Sawong yatangiye kuremererwa kuko ari we wakoraga akazi k’umubiri w’abana bombi.

Dr. Gordon Thomas, umwe mu baganga bayoboye iyo operasiyo mu Bitaro by’Abana bya Westmead, yavuze ko ikibazo cy’aba bana cyari gikomeye cyane ku buryo nta gitabo cy’ubuvuzi cyari gifite urugero rusa na rwo.

INDI NKURU WASOMA :Intambara y'u Burundi n'abambari babwo ku Rwanda igeze mu mahina itegurwa

Nyuma y’ibizamini byinshi, abaganga banzuye ko niba abo bana badatandukanywa, bombi bari gupfa. Hafashwe icyemezo cyo gukora operasiyo yihutirwa kugira ngo nibura umwe agire amahirwe yo kurokoka.

Itsinda rinini ry’abaganga, abaforomo n’inzobere mu kubaga ryamaze amasaha umunani mu cyumba cy’operasiyo ritandukanya abo bana.

Nubwo operasiyo yagenze neza kuri Sawong, Tom yaje gupfa nyuma yo gutandukanywa.

Nyina w’aba bana, Fetima Tinggar, yabwiye ikinyamakuru People dukesha iyi nkuru ko kubura Tom byamusigiye igikomere gikomeye.

Yagize ati: “Nifuzaga ko bombi barokoka. Ariko Tom ntiyari gushobora kubaho wenyine.”

Kuri ubu Sawong ari gukira neza kurusha uko abaganga babyekaga, ndetse bavuga ko bishoboka ko atazongera gukenera izindi operasiyo zikomeye.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow