Intambara y'u Burundi n'abambari babwo ku Rwanda igeze mu mahina itegurwa

Nyuma y’amagambo akomeye yatangajwe na Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, agaragaza ko u Rwanda rushobora guterwa n’imitwe yitwaje intwaro iterwa inkunga n'u Burundi irwanya leta ya Kigali, impungenge ku mutekano w’akarere zongeye gukaza umurego.

May 27, 2026 - 10:23
May 27, 2026 - 10:30
 0
Intambara y'u Burundi n'abambari babwo ku Rwanda igeze mu mahina itegurwa

Ikiganiro giherutse gukorwa na Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, cyakuruye impaka zikomeye mu karere nyuma y’amagambo yavuze agaragaza ko u Rwanda rushobora kugabwaho ibitero n’imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kigali.

Mu kiganiro cyatambutse kuri YouTube ku wa 23 Gicurasi, Ntahiraja yabajijwe ku makuru amushinja gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irwanya u Rwanda.

Mu gusubiza, yavuze ko u Rwanda rushobora guterwa “n’abandi Banyarwanda bahunze igihugu kuva mu 1996”, amagambo benshi bahise bahuza n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanavuze ko yigeze gutanga igitekerezo cy’uko ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byakwihuza bikagaba igitero ku Rwanda.image

INDI NKURU WASOMA :Djibril Ouattara yahakanye ibyo gusohoka muri APR FC

Aya magambo yahise yamaganwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, wavuze ko ari amagambo ateje ikibazo gikomeye mu mubano w’ibihugu.

Yagize ati: “Biratangaje kubona ambasaderi azi neza amahame ya dipolomasi ashobora gutangaza amagambo nk’aya ashyigikira ibitero bya FDLR ku Rwanda.”

Icyakora amakuru yatangajwe na The Great Lakes Eye avuga ko hari umuyoboro mugari uhuza Ntahiraja, Jean-Luc Habyarimana na Faustin Kayumba Nyamwasa, ugamije gufasha FDLR mu buryo bwa politiki, igisirikare n’amikoro.The Great Lakes Eye

Raporo y’ubutasi bwa Congo yo mu 2019 yanagaragaje ko u Burundi bwigeze gufasha no guhugura abarwanyi ba platform yiswe P5, yashinjwaga gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Iyo raporo yavuze ko bamwe muri abo bagabye ibitero mu Karere ka Musanze mu 2019, bigahitana abasivile barenga 14.

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, na we aherutse kwemera ko igihugu cye gifitanye imikoranire na FDLR, avuga ko “umwanzi w’umwanzi wawe aba ari inshuti yawe.”

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow