Bombori Bombori ni yose nyuma y’umusirikare wa Israel wamennye agahanga igishushanyo cya Yesu
Ifoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umusirikare wa Israel akubita igishushanyo cya Yezu akoresheje inyundo mu majyepfo ya Libani, yakuruye uburakari n’icyamagambo gikomeye hirya no hino ku isi.
Iki gikorwa cyabereye mu gace ka Debel, kamwe mu duce duke tugituwe n’abaturage nubwo kari mu ntambara hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah. Abaturage bavuga ko icyo gishushanyo cyari ku musaraba uri hanze y’urugo rw’umuryango umwe.
Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru Al Jaazera dukesha iyi nkuru, Padiri Fadi Flaifel uyobora abakirisitu muri ako gace, yamaganye icyo gikorwa avuga ko ari ugutesha agaciro ikimenyetso cyera.
Yagize ati: “Twamaganye byimazeyo gusuzugura umusaraba n’ibindi bimenyetso by’idini. Ibi binyuranyije n’uburenganzira bwa muntu kandi ntibigaragaza uburere.”
Igisirikare cya Israel cyemeje ko iyo foto ari iy’ukuri, kivuga ko imyitwarire y’uwo musirikare itajyanye n’indangagaciro zacyo.
Cyongeyeho ko hari ibihano bikwiye bizafatirwa ababigizemo uruhare ndetse ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo icyo gishushanyo gisubizwe aho cyari kiri.
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yavuze ko yatunguwe kandi ababajwe n’icyo gikorwa, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Gideon Saar yasabye imbabazi ku bakirisitu bose bababajwe n’iyo myitwarire.
Iki gikorwa cyateje impaka zikomeye, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Ambasaderi waho muri Israel, Mike Huckabee, yasabye ko hafatwa ibyemezo bikomeye kandi byihuse.
INDI NKURU : Impamvu nyamukuru u Rwanda rukomeje kudakozwa ibyo kuvanaho ingamba z'ubwirinzi
Abanyapolitiki batandukanye na bo bagaragaje ko bibabaje, bavuga ko bidakwiye gukorwa n’igihugu gifatwa nk’umufatanyabikorwa w'iyemeramana ukomeye.
Ibi bibaye mu gihe agace ka Libani kari mu bihe by’intambara nubwo hari agahenge katejwe n’amasezerano yo guhagarika imirwano. Nubwo imirwano yahagaze by’agateganyo, impande zombi zikomeje gushinjanya kutubahiriza ayo masezerano.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibikorwa byo gusuzugura abakirisitu byiyongereye mu karere mu bihe bya vuba, bikaba byitirirwa imyumvire ikabije n’amacakubiri ashingiye kuri politiki.
Nubwo ubuyobozi bwa Israel bushimangira ko bwubahiriza ubwisanzure bwo gusenga, iki gikorwa cyongeye gutuma hibazwa ku mutekano n’icyubahiro bihabwa amadini, cyane cyane mu bice byugarijwe n’intambara.
What's Your Reaction?










