Impamvu nyayo yamenyekanye: Google yakoresheje ihene mu kimbo cy'abantu mu gukuraho ibyatsi byari byagose ikigo
Abantu batunguwe n'umwanzuro ikigo cya Google cyafashe wo gutumizaho ihene zigera kuri 200 ngo zize zibakize ibyatsi. Ni ibintu byakozwe mu rwego rwo kwirinda guhumanya ikirere.
Mu mwaka wa 2009, ikigo cya google cyizwi cyane nk'ishakiro ry'amakuru n'ibindi mu buryo bw'ikoranabuhanga cyafashe ihene 200 cyizikuye mu kigo cyizorora cyizwi nka California Grazing cyizizana mu kigo cyacyo ngo zikureho ikigunda cyameze ku cyicaro giherereye i Mountain View, California muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ibyo babikoze mu rwego rwo kwirinda guhumanya ikirere nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi bacyo.
Mu gihe bizwi ko ikoranabuhanga ryateye imbere mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe z'Amerika aho bakoresha utumashini mu gukuraho ikigunda, ikigo cya google cyiri mu bikize ku Isi cyahisemo gusubira kuri gakondo gikoresha ihene mu gukuraho ikigunda.
Icyo gikorwa cyakozwe mu mwaka wa 2009, cyatangaje abatari bake ariko impamvu yamenyekanye ko byakozwe mu rwego rwo kurinda ikirere.
"Umushumba wazo yazanye ihene 200, zihamara icyumweru zirya ibyo byatsi zinahatanga ifumbire yatumye ibyatsi byongera kumera neza."
Uyu mugabo yongeyeho ko izo hene zabatwaye agera hafi ayo bari gushora ku tumashini twari kubikora.
Google ntabwo ari yo kompanyi yonyine yakoresheje ihene mu kwikiza ibyatsi ahubwo n'ikigo cya Yahoo! cyazikoresheje mu gukuraho ikigunda guhera mu mwaka wa 2007.
Ihene zarishije ubwatsi bwo ku kigo cya Google zikora akazi kari gukorwa n'abantu n'imashine
Izo hene zaryanye umwete ubwo bwatsi
What's Your Reaction?










