Nyaruguru: Ubuyobozi bw'akarere bwahishuye umuti w'ibijumba byabuze muri ako karere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko buri gukangurira abatuye aka karere guhinga ibijumba n’imyumbati ku bwinshi kuko muri iki gihe bisa n’ibyabuze kandi bafite ubutaka byeraho. Ni mu gihe abaturage bavuga ko bakeneye imbuto nziza kuko ibijumba n’imyumbati byamye bibarinda guhura n’inzara.

Nov 1, 2024 - 19:13
Nov 1, 2024 - 22:53
 1
Nyaruguru: Ubuyobozi bw'akarere bwahishuye umuti w'ibijumba byabuze muri ako karere

Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru baganiriye na Igisubizo.com bavuga ko akarere kabo kahoze gakungahaye ku bihingwa birimo ibijumba n’imyumbati, ariko uko iminsi yagiye iza indi igataha, byagiye bikendera bakaba bashaka ko bahabwa imbuto bakongera bakabikungaharaho. 

Bugingo Pierre wo mu Murenge wa Rusenge ho mu Karere ka Nyaruguru, yavuze ko mu myaka yatambutse bari barakungahaye ku bihingwa by’ibijumba n’imyumbati ariko nyuma biza guhura n’ikibazo cy’indwara bituma bibura.

Yagize ati:”Ikibazo cy’ibijumba twahuye na cyo rero ni izuba ryinshi aho ryangije ibyo twari twarateye, bizana indwara yitwa ‘kabore’ bituma nyuma tubura imbuto, ubu turi gusaba ubuyobozi ko bwaduha imbuto.”

Nsengumuremyi Emmanuel wo mu Kagari ka Mariba mu Murenge wa Rusenge na ho muri Nyaruguru, avuga ko yabyirutse abona iwabo hari ibijumba byinshi ariko nyuma byagiye bihinduka, ubu ngo byarabuze.

Ati:”Ni byo muri iyi minsi dusigaye dufite ikibazo cy’ibijumba n’imyumbati kandi twabyirutse tubisanga. Nanjye ndasaba ko twahabwa imbuto tukongera tukabikungaharaho.”

Undi muturage wo muri ako kagari witwa Kayitesi Alphonsine avuga ko ibijumba bisigaye bihenze cyane agasaba ko bakorerwa ubuvugizi.

Ati:”Ubu ibijumba bisigaye birya umukire ufite amafaranga ubasha kubihaha, iyo udafite amafaranga ntabwo ubasha kubirya. Ubu umufungo wabyo ni  500 RWF, ni mu gihe mu minsi yashize washoboraga kubona agatebo kabyo kuri 200 RWF. Ikibazo dufite ni imbuto nke zayo.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Emmanuel MURWANASHYAKA avuga ko bakoze ubusesenguzi bagasanga hari ibice byo muri ako karere bikunda kwera ibihingwa birimo ibijumba n’imyumbati, kuri ubu bakaba bari mu bihe by’ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage guhinga ibi bihingwa.

Yagize ati:”Ubundi nk’uko bigaragara nyine murabona ko ahantu hose hatari imyaka, ni ukubera izuba ryahavuye. Turasaba abantu bafite imirima yegereye ibishanga kuyihinga […] abahinga ku musozi na bo turimo kubasaba kuhahinga ibijumba n’imyumbati nk’uko twasanze ari bimwe mu bihingwa byera hano (muri aka gace), murumva ko umuntu utabashije guhinga ibishyimbo, yabasha guhinga ibijumba.”

“Ni ibintu turi gukoraho cyane ku buryo mu mibande twahahinga ibijumba mu buryo bwose burambuye.”

Ibijumba n’imyumbati ni bimwe mu bihingwa ngandurarugo ariko hari n’uburyo bibyazwa umusaruro bikaba byagera ku rwego rw’ibihigwa ngengabukungu.

By’umwihariko, usibye kuba ibijumba bifasha mu mirire, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, kivuga ko imigozi n’ibindi bisigazwa bikomoka ku bijumba ari ifunguro ryuje intungamubiri ku matungo.

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko bakeneye imbuto y'ibijumba

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow