Ni itabi! Dr. Nsanzimana yahuje kudakora siporo n'itabi
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana asaba abanyarwanda kugira umuco wo gukora siporo kuko ifasha kugira ubuzima bwiza kandi bakirinda kwicara igihe kirekire kuko ari bibi. Ni mu gihe hari bamwe mu baturage bavuga ko batajya bakora siporo bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ni kenshi inzego z’ubuzima zikangurira abantu kandi zikabibibutsa kenshi ko gukora siporo ari ngombwa kuko bifasha kugira ubuzima bwiza buzira umuze.
Gusa kugeza ubu hari abantu bavuga ko badakora siporo bitewe n’impamvu zitandukanye nk’uko bamwe mu baganiriye na Igisubizo.com babigarukaho.
Mugabo Mark avuga ko atajya akora siporo bitewe n’imirimo akora umunsi ku wundi.
Ati:”Njye nzidukira mu kazi mugitondo [atifuje gutangaza ako ari ko] ngenda nteze, nkagaruka ku mugoroba nabwo nteze, nirirwa nicaye. Ku bw’ibyo rero, simbona umwanya wo gukora siporo.”
Uwitwa Kamariza Anitha ugaragara ko abyibushye, na we avuga ko atajya akora siporo. Uyu ngo aheruka gukora imyitozo yamugorora umubiri nko mu myaka itanu ishize.
Yagize ati:”Njye numva mfite ubuzima bwiza kandi sinjya nkora siporo kandi akazi nkora n’ak’ubucuruzi nirirwa nicaye! Ndumva mperuka gukora imyitozo ngororamubiri nko mu myaka itanu ishize!”
Usibye aba, abatangiye gukora siporo bavuga ibyiza byayo ku buzima.
Hirwa Cedric uvuga ko ajya akangura bagenzi be bagakora siporo avuga ko siporo ari nziza kuko ituma umuntu agira ubuzima buzira umuze.
Undi waganiriye na Igisubizo.com witwa Clementine Akimana avuga ko na we ajya akora siporo kuko yabyize.
Ati:”Nkora siporo kuko mu ishuri nize ko siporo ifasha umubiri kugubwa neza. Urumva ugorora imitsi ntuhinamirane. Nshobora kuva hano nkarenga umusozi ngenda n’amaguru na bwo mba ndi gukora siporo. Mu mubiri ndumva meze neza nta kibazo. Ku bw’ibyo rero, ndakangurira abandi kuyikora.”
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana asaba abantu kugira umuco wo gukora siporo kuko ifasha kugira ubuzima bwiza.
Dr. Nsanzimana asaba kandi abantu kwirinda kwicara igihe kirekire badahaguruka kuko byangiza ubuzima, ibyo yagereranyije nko kunywa itabi.
Yagize ati:”Ariko hari irindi tabi abantu basigaye banywa batazi, ni ibintu biri mu bushakashatsi si ibyo mpimbiye hano, umuntu wicaye amasaha 8 ku munsi ntaho ataniye n'unywa itabi buri munsi. Kwicara amasaha umunani, udahaguruka, ni ibyago byo kwandura indwara zitandura nka Diyabete, indwara z'umutima na kanseri, biriyongera. “
“Ntabwo bigoye kubisobanura kuko iyo wicaye uba wumva ko inyama zo mu nda ziba zicariye izindi ndetse n'imitsi itembereza amaraso iba yizinze. “
Minisitiri Dr. Nsanzimana yakomeje akangurira abantu gukora siporo. Ati:”Rero niba dushaka kureka itabi tureke n'iryo tabi rindi ryo guhora twicaye kuko ibyago birangana. Icyo tugikoze ndumva twakomeza kubaka igihugu dutere imbere dufite ubuzima bwiza.”
Zimwe mu ngaruka zo kudakora siporo zirimo indwara z’umutima, Kanseri, indwara zifata imyanya y’ubuhumekero, Diyabete, Indwara z’Impyiko n’indwara zo mu mutwe.
What's Your Reaction?










