Icyo urukiko rwashingiyeho rwanga ubusabe rwa P Diddy bwo kuburana ari hanze
Ibyaha umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, P Diddy ari gushinjwa bijyanye n’ihohotera rishingiye ku gitsina bikomeje kumuheza mu munyururu.
Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Nzeri 2024, umunyabigwi mu njyana ya hip-hop, Sean ‘P Diddy’ Combs yongeye gutakambira urukiko ngo rumurekure aburane ari hanze ariko icyo kifuzo rugitera ubwatsi kubera ko rukekeka ko aramutse arekuwe yahita acika. Rwanzuye ko agomba kuguma mu buroko akarindira iburanisha rizabera i Brooklyn.
P Diddy wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘I Need A Girl’ yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 16 Nzeri 2024, afungirwa muri hoteli y’i Manhattan, umunyamategeko we arahirira kurinda izina rye, yiyemeza kumuburanira kugeza asohowe ku buryo yaburana ari hanze.
Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Nzeri 2024, yaburaniye i Manhattan ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, anagena ingwate y’ifungurwa rye ingana na miliyoni 50 z’Amadolari ($50 million); yavuze ko yaba ikubiye mu mitungo ye; hari inzu iri i Miami ifite agaciro ka miliyoni 48 n’inzu ya mama we yakuzuza miliyoni 2 z’Amadolari, urukiko rwanzuye ko agomba gukomeza gukurikiranwa afunzwe.
Ku wa Gatatu, tariki ya 18 Nzeri, hongeye kuba urubanza rugamije kumenya niba yarekurwa agakurikinwa ari hanze, ariko urukiko rwongeye kubyamaganira kure, rugira amakenga ko aramutse arekuwe yakoresha ibishoboka byose agacika ubutabera.
Iri buranisha ribaye nyuma yuko inyandiko z'amapaji 14, zashyizwe hanze n'itsinda ryasatse urugo rwe ruri i Miami n'urundi ruri i Los Angeles muri Werurwe 2024, zigaragaza ko hari ibimushinja ibyaha byiganjemo ihohotera rishingiye ku gitsina.
Bahasanze ibiyobyabwenge n'amacupa y'amavuta 'baby oil', bamushinja ko yayakoreshaga mu gusambanya abakobwa benshi. Basanze kandi hari abakozi yakoreshaga mu icuruzwa ry'abakobwa ngo bajye gukora umurimo w'uburaya, gucuruza ibiyobyabwenge na ruswa.
Iryo saka ryakozwe hari hashize iminsi hari abakobwa barimo umuhanzikazi akaba n'umurika imideri Cassie wamushinje kumuhohoters mu gihe babanye hagati y'umwaka wa 2007 na 2018.
Si we gusa, kuko vuba aha haherutse kugaragara undi mukobwa umushinja ihohotera rishingiye ku gitsina witwa Dawn Richard.
Ubusabe bwa P Diddy bwo kuburana ari hanze bwanzwe
What's Your Reaction?










