Donald Trump yahishuye impamvu agomba gukuraho iminsi y'ikiruhuko ku bakozi
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald yatangaje ko iminsi y'ikiruhuko ihombya igihugu, bityo igomba gukurwaho.
Donald Trump wagarutse ku butegetsi muri Mutarama 2025 yatangaje ko yabonye iminsi y'ikiruhuko idashakwa n'abakozi bayihabwa kandi mu by'ukuri itera igihombo.
Mu butumwa yacishije kuri Truth Social yagize ati:"Muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika hari iminsi myinshi y'ikiruhuko igenerwa abakozi. Iyo mirimo iba yafunzwe irahombya cyane kuko hatakarira amamiliyari n'amamiliyari yakungutswe."
"Mu by'ukuri, n'abakozi babihabwa ntabwo babishaka. Niba koko dushaka kubaka igihugu cyacu ngo cyongere gihinduke igihangange, tugomba kubikuraho."
Perezida Donald Trump arashaka ko nta munsi wo gupfa ubusa ngo abantu bahawe ikiruhuko. Buri munsi bakore ntabyo gutanga ikiruhuko ku bakozi.
Abakozi ba Leta ni bo bakunda kugenerwa ikiruhuko ku minsi cyane cyane mikuru, ubwo nibishyirwa mu ngiro, iyo minsi yatangagwa izaburizwamo.
What's Your Reaction?








