Bibyara kanseri! Icyo inzobere zivuga ku gutindana igikomere (igisebe) ntucyivuze
Inzobere mu buzima zigira inama abaturage kujya bihutira kujya kwa muganga mu gihe bakomeretse kuko gutindana igikomere bishobora kugira ingaruka zirimo no kurwara kanseri. Ni mu gihe hari abaturage bakunze gukomereka bakivura bakoresheje ibyatsi n’ibindi bitandukanye bituma ibikomere bibatindaho.
Ni kenshi hakunze kugaragara abaturage bakomereka bari mu mirimo itandukanye bagatangira kwahira ibyatsi bakandiraho n’ibindi bikorwa biganisha ku kwirwanaho byoroheje kuruta kujya kwa muganga. Bamwe mubo twaganiriye bavuga ko bataba bazi niba hari izindi ngaruka zishobora kuvamo.
Denyse Musabyimana avuga ko adakunda kujya kwa muganga ku buryo iyo ahuye n’igikomere ashaka uburyo akivura.
Yagize ati:”Njye nzi imiti nshyiraho igikomere cyigakira nta mananiza.”
“Bishobora kubaho umuntu akaba atakira vuba ariko njye nkomeza kugerageza kugeza gikize.”
Uwitwa Umubyeyi Anitha we avuga ko yakuriye mu muryango wivura ku buryo kwivura igikomere ari ibintu byoroshye kuri we.
Ati:”Njye ndivura ntiriwe njya kwa muganga. Igikomere cyo ni ibintu binyorohera kwivura.”
Umugabo witwa Hakizimana Venuste waganiriye na Igisubizo.com avuga ko akunda gutwara igare rimwe na rimwe akaba yakora impanuka ariko akivura.
Yagize ati:”Reba nka kino gikomere, ni umufuka w’isima wankoresheje impanuka, ubu se urabona nakwirirwa njya kwa muganga? Reka reka ndahita nivura.”
Umuganga ukora mu gashami gashinzwe kuvura indwara zifata umubiri mu bitaro bya Kaminuza CHUB, Dr. Elysee Hategekimana aragaruka ku ngaruka zishobora guturuka mu gusuzugura igikomere no kutakivuza mu buryo bukwiriye.
Yagize ati:”Igisebe cy’aba ari ikizanye cyangwa se wagitewe n’impanuka […] ariko na none cyane cyane ubushye abantu bahiye […] urabizi neza ko iyo umuntu ahiye yangirika uruhu ibyo bishobora kumubyarira indwara ya kanseri.”
“Hariya ku bitaro bya CHUB, tujya dukunda kubona n’abaza kwivuza babimaranye imyaka nk’itanu kubera kukihorera ngo cyizikiza, aho igihe kiragera cyikazazamo kanseri. Ibisebe byose bishobora kuvamo kanseri. Inama twagira abantu ni iyo kudasuzugura igisebe bakakivuza neza.”
Inzobere mu buzima zisaba abaturage ko mu gihe bagize ibikomere byaba ibidakira cyangwa ibikira bikagaruka baba bakwiye kwivuza neza kuko kubirangarana byagira ingaruka zirimo no gukurura uburwayi budakira.
What's Your Reaction?










