Umuvandimwe wa Michael Jackson, Tito Jackson yitabye Imana

Urupfu rw’uyu mugabo Tito Jackson rwahamijwe n’abana be.

Sep 17, 2024 - 09:50
Sep 17, 2024 - 10:39
 0
Umuvandimwe wa Michael Jackson, Tito Jackson yitabye Imana

Umuhanzi Tito Jackson akaba na mukuru w’umunyabigwi mu muziki, Michael Jackson yatabarutse afite imyaka 70.

Abana batatu ba Tito Jackson aribo Taj, TJ na Taryll ni bo bahamije ayo makuru bifashishije urubuga rwa Instagram.

Bavuze ko bababajwe no kumenyesha abantu ko papa wabo wari umugabo wita ku muryango yitabye Imana. Ariko ntibigeze bahita batangaza icyo yazize.

Tito wari mukuru wa nyakwigendera Michael Jackson yavukiye mu gace ka Gary, Indiana. Papa we ni Joe Jackson naho mama we ni Katherine Jackson.

Amaze kuvuka yahise yitwa Toriano Adaryll Jackson. Yaje kwinjira mu buhanzi yitwa Tito Jackson. We n’abavandimwe be barimo Jackie, Jermaine, Marlon na Michael Jackson bahanze itsinda ry’abanyamuziki, baryita ‘Jackson 5.’ Ni kenshi bagiye bemeza ko ari we warishinze kuko yari mukuru wabo.

Aba bagize indirimbo zakunzwe zirimo ‘I Want You Back,’ ‘ABC,’ na ‘The Love You Save'. Kubera ukuntu biyumvagamo inganzo y’umuziki, bashyize hanze imizingo y’indirimbo (albums) 5. 

TMZ yanditse ko nyuma y’urupfu rwa Michael Jackson, Tito yakomeje gukora umuziki umunsi ku wundi dore ko mu mwaka wa 2016 yashyize hanze imizingo y’indirimbo 2 irimo ‘Tito Time.’

Mu mwaka wa 1997, Tito na Michael Jackson bashyizwe mu gice cy’abanyabigwi ‘The Rock & Roll Hall of Fame.’

Tito n'abavandimwe be bashinze itsinda 'The Jackson 5'

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow