Wari uzi ko inkoko yakurinda Malaria?
Ubushashatsi bwakozwe n’abahanga mu kurwanya Malaria bo muri Ethiopia na Suwede bwagaragaje ko umuntu yakwifashisha inkoko mu kwirinda imibu y'ingore itera Malaria [anopheles].
Mu gihe indwara ya Malaria ikomeza kwigaragaza mu baturage, abakora mu nzego z’ubuzima ntabwo bicara bakomeza gushaka umuti urambye w’iyo ndwara ikomeje gushinga imizi yanga gucika. Hari abagerageje inkoko ngo barebe niba yabafasha mu kuyivura basanga umwuka wayo ni ingirakamaro.
Abo bashakashatsi bafashe inkoko baziraza hafi y’abantu mu cyumba kimwe banaha abandi inzitiramibi ngo bararemo maze baze kureba uko biza kugenda. Nyuma babonye ko imibu itera Malaria yahunze aho hari abantu n’inkoko ahubwo ijya kureba abandi bari baryamye mu nzitiramibu.
Mu busanzwe imibu ikunda kurya abantu cyane, ariko na yo ifite izindi nyamaswa yanga urunuka, itaba no hafi yazo zirimo inkoko.
Byahamijwe ko umwuka w’inkoko unukira cyane imibu itera Malaria, ku buryo isiga n’abantu baba bari hafi y’inkoko igahunga. Ikajya aho inkoko zitari. Buriya ngo icyumba cyirimo inkoko nta mibu itera Malaria ishobora kujyamo.
Malaria ni indwara ikomeje kwandura ndetse no kwivugana abantu. Muri Nzeri 2024, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC, cyavuze ko mu Rwanda mu mwaka wa 2023, habonetse abarwayi ba Malaria ibihumbi 600 biyongereyeho ibihumbi 50 ugereranyije n’umwaka wa 2022.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ku Isi, OMS, ryavuze ko mu mwaka wa 2023 ku Isi hose hapfuye abantu 597,000 bazize iyo ndwara ya Malaria.
Ni umubare wagabanutse ugereranyije n’abo mu mwaka wa 2022 kuko icyo gihe abishwe n’iyo ndwara Bari 608,000.
Ingamba zihari mu kurwanya Malaria zirimo kurara mu nzitiramibu ikoranye umuti, gutererwa umuti mu nzu, no gukinga amadirishya n’inzugi ku mugoroba.
Inkoko zamagana imibu itera Malaria
Umubu w'ingore ukwirakwiza Malaria mu bantu
What's Your Reaction?










