TUMENYE IBIMERA BIRYA INYAMA
Hari amoko y'ibimera byinshi bitungwa no kurya inyama, nk'uko inyamaswa zibigenza, aho usanga bibarwa mu ndya-nyama (Carnivorous plants)
Ibimera birya inyama (bita carnivorous plants) ni ibimera byihariye bifata udukoko cyangwa izindi nyamaswa nto bikazirya kugirango byuzuze intungamubiri (cyane cyane nitrogen) bibura mu butaka bikuriramo.
Uko bikora:
Ibimera byinshi bikura mu butaka bukennye cyane, bityo bikifashisha gufata udukoko:
Bikoresha amavuta akurura udukoko (impumuro cyangwa ibara)
Bigira imitego (traps) itandukanye ifata inyamaswa
Hanyuma bikarekura imyunyu (enzymes) igogora ibyo byafashe
Bifata udukoko binyuze mu mitego itandukanye (nko gufunga, gufata mu mazi, gufata ku mavuta, n’ibindi)
Akenshi bikurira mu butaka bukennye cyane (nk’ibishanga)
Hari amoko arenga 600–700 ku isi
Amoko azwi cyane:
Ibimera bizi Gufunga vuba (snap trap)
Urugero: Venus flytrap
Ifite ibice bisa n’umunwa , Iyo isazi cyangwa akandi gasimba gakandagiye ku dusatsi twayo (sensors),ihita ifunga mu masegonda make cyane, hanyuma igatangira kugogora ako gasimba
Ni kimwe mu bimera byihuta cyane ku isi.
Ibimera bifite umutego umeze nk’igikombe (pitfall trap)
Urugero: Pitcher Plant
Ifite igikombe kirimo amazi cyangwa umuti utembana udukoko
Udukoko dukururwa n’impumuro nziza y’iki kimera, ariko iyo twinjiyemo imbere, ntitubasha gusohoka kuko hanyerera, tugwamo tugapfa, igihingwa kikadukoresha nk’ifumbire
Ibimera bifata udusimba bikoresheje amavuta (sticky trap)
Urugero: Sundew
Ifite utuntu tumeze nk’utwatsi turiho utuntu twaka (nk’ibitonyanga by’amazi) ,ibyo ni amatembabuzi afata udukoko, iyo agasimba gasimbutseho, karafatwa kakabura uko kagenda, hanyuma igihingwa kikakanyunguta buhoro buhoro
Ibimera bigira umutego wihuse mu mazi (suction trap)
Urugero: Bladderwort
Iba mu mazi
Ifite udufuka duto twinjiza udukoko mu kanya gato cyane
Iyo akanyamasyo gato kegereye, gahita gakuurwa mu mazi kakinjira mu gifuka kikakamira
Icy’ingenzi kumenya
Ibi bimera ntibifata udukoko ku bw’amafuti kuko bifite imitego yihariye cyane
Bifata udukoko kugira ngo bibone intungamubiri bibura mu butaka
Buri bwoko bufite uburyo bwabwo bwihariye bwo gufata no kugogora
Ibyo bikunze kurya
Isazi
Udusimba duto tuguruka
Imibu
Udusimba tuba mu mazi (ku bimera byo mu mazi)
Ibi ni byo byoroshye gufatwa no kugogorwa.
Ese bishobora kurya imbeba?
Mu bihe bidasanzwe cyane, hari ibimera binini bishobora gufata inyamaswa nini kurushaho,
Urugero: Nepenthes
Ibi bimera bigira “ibikombe” binini cyane
Hari aho byigeze kubonekamo: udukoko twinshi ,utunyoni duto, rimwe na rimwe n’imbeba nto cyane ,Ariko ibi ntibikunze kubaho.
Impamvu bidakunze kurya inyamaswa nini:
Imitego yabyo iba ito cyane
Ntabwo bifite imbaraga zo gufata inyamaswa nini
Bigenewe cyane udukoko duto kuko ari two tuboneka tukanafatwa byoroshye.
Ntibirya inyamaswa nini cyangwa abantu.
=====
What's Your Reaction?










