Hatangajwe andi makuru mashya ku munyamerika wanduye Ebola muri DRC
Umunyamerika wakoraga ibikorwa by’ubuvuzi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasanzwemo virusi ya Ebola nyuma yo kuyandurira mu kazi yakoreraga mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, ahita ajyanwa mu Budage kugira ngo ahabwe ubuvuzi bwihariye.
Ikigo cy’Amerika gishinzwe gukumira no kurwanya indwara (CDC) cyatangaje ko uwo muntu yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma yo gukorana n’itsinda ry’abamisiyoneri b’abaganga bakorera mu bitaro bya Nyankunde, mu mujyi wa Bunia.
Nyuma byaje kwemezwa ko ari Dr Peter Stafford, umuganga ubaga usanzwe akorera muri ibyo bitaro kuva mu 2023. Uyu muganga yakoreye ibikorwa by’ubuvuzi ku barwayi ba Ebola mbere yo kwandura.
Umugore we, Dr Rebekah Stafford, na we ukora ubuvuzi bw’abagore n’ababyeyi, ndetse n’abandi baganga babiri bakoranye na we, bari gukurikiranwa mu kato ariko kugeza ubu nta bimenyetso by’uburwayi bafite.
Iki cyorezo gikomeje gukaza umurego muri DRC aho hamaze kwemezwa impfu zirenga 118, mu gihe abarwayi bakekwaho kwandura barenga 390.
INDI NKURU WASOMA :Icyorezo cya Ebola muri DRC giteje impungenge zingana iki ku Rwanda ?
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryamaze gutangaza ko iki cyorezo ari ikibazo cy’ubuzima rusange ku rwego mpuzamahanga, cyane ko giterwa n’ubwoko bwa virusi ya Bundibugyo, butaragira urukingo cyangwa umuti byemewe ku rwego mpuzamahanga.
CDC yatangaje ko iri gutegura kwimura nibura abandi Banyamerika batandatu bakekwaho guhura n’iyi virusi kugira ngo bakurikiranwe byihariye.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi zafashe icyemezo cyo kubuza by’agateganyo abanyamahanga bose bagiye mu bihugu byibasiwe na Ebola mu minsi 21 ishize kwinjira muri icyo gihugu, harimo DRC, Uganda na Sudani y’Epfo.
Nubwo bimeze bityo, ubuyobozi bwa CDC bwashimangiye ko ibyago byo kuba iki cyorezo cyagera ku butaka bwa Amerika bikiri hasi cyane.
Abahanga mu buzima bavuga ko Ebola ari indwara yica cyane, ikwirakwira binyuze mu matembabuzi y’umubiri, kandi ibimenyetso byayo bishobora kugaragara hagati y’iminsi ibiri na 21 nyuma yo kwandura.
Kugeza ubu, inzego z’ubuzima ku isi zikomeje gukaza ingamba zo gukumira ko iki cyorezo cyakwirakwira mu bihugu bihana imbibi na DRC.
What's Your Reaction?










