Icyorezo cya Ebola muri DRC giteje impungenge zingana iki ku Rwanda ?

Icyorezo cya Ebola kiri gukwirakwira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje gutera impungenge, cyane ko kiri guterwa n’ubwoko bwa Bundibugyo budakunze kugaragara, butarabonerwa urukingo cyangwa umuti wemewe ku rwego mpuzamahanga, ibintu bituma kugihashya birushaho kugorana no gushyira mu kaga ibihugu bihana imbibi na RDC birimo u Rwanda; Ese iki cyorezo gihangayikishije bingana iki ?

May 18, 2026 - 11:14
May 18, 2026 - 11:55
 0
Icyorezo cya Ebola muri DRC giteje impungenge zingana iki ku Rwanda ?

Ku munsi w'ejo nibwo U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo umupaka uhuza Akarere ka Rubavu n’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gukaza ingamba zo gukumira icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira mu burasirazuba bwa DRC.

Hanashyizweho igenzura rikomeye ku nzira zitemewe zizwi nka “panya”, aho inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zashyizwe ku mirongo kugira ngo harebwe ko nta muntu uca mu buryo butemewe.

Icyorezo cya Ebola kiri kwibasira DRC kimaze guhitana abantu nibura 80, mu gihe abakekwaho kuba baranduye bagera hafi kuri 250.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryatangaje ko iki cyorezo gikomeye kandi gisaba ubufatanye mpuzamahanga, nubwo kidafite ibyago byo kuba icyorezo cy’isi nk’uko byagenze kuri Covid-19.

INDI NKURU WASOMA :abasenateri basabye kongera ingengo y'imari mu muhanda ,inganda n'imiturire y'abarokotse Jenoside

Ubwoko bwa Ebola buri gukwirakwira ubu ni ubwa Bundibugyo, budakunze kugaragara kandi butarabonwaho inkingo cyangwa imiti yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Abahanga mu buzima bavuga ko ibimenyetso bya Ebola bishobora kugaragara hagati y’iminsi ibiri n’21 nyuma yo kwandura. Birimo umuriro mwinshi, kubabara umutwe, gucika intege, kuruka, impiswi ndetse no kuva amaraso imbere cyangwa inyuma y’umubiri mu bihe bikomeye.

Ibihugu bituranyi bya RDC birimo u Rwanda, Uganda na Sudani y’Epfo bari mu bihugu bifatwa nk’ibiri mu kaga kubera urujya n’uruza rw’abantu n’ubucuruzi buhuza ibi bihugu.A map of DR Congo, showing Ituri, Mongwalu and Rwampara and Bulape, along with neighbouring countries Uganda, South Sudan, Tanzania and Angola

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow